RFL
Kigali

Himbaza Claude ufite intego yo kugeza kure Gospel yashyize hanze indirimbo “Ndagushima” ihimbaza umwami Yesu-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/10/2020 14:59
1


Umuhanzi ufite impano ihambaye, Himbaza Claude ufite intego yo kuzamura umuziki wa Gospel mu rwego rwo hejuru yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndagushima” avugamo imirimo ikomeye Umwami Yesu yamukoreye.



Himbaza Claude, atangiye muzika muri uyu mwaka wa 2020 ariko impano yo kuririmba yayiyumvisemo akiri muto dore ko mu muryango avukamo bamwe na bamwe ari abaririmbyi.


Himbaza Claude, uje mu buhanzi akibanda gusa muri Gospel, yabajijwe intego ze n'aho akomora impano itangaje mu ijwi ryiza cyane, yagize ati “Njyewe nkunda gusenga Imana cyane, ariko nkanagira impano intemberamo, ubuhanzi nabwiyumvisemo kera cyane nkiri muto ariko inkono ihira igihe, uyu mwaka niho Imana yabishatse ko ntangira kwigaragaza".

"Navuga ko mu muryango wanjye naho harimo Abaramyi benshi kandi b’abaririmbyi, urumva nabyo bisa n'ibifitanye isano y’ubuhanzi bwanjye. Intego yanjye numva muri njye nzakorana imbaraga nyinshi. Kubera Imana nzageza injyana ya Gospel ahantu hashimishije, yego nubu aho iri harashimishije ariko hari irindi Tafari nashyiraho bikisumburaho”.

Mu butumwa bwiza bufasha benshi buri mu ndirimbo “Ndagushima” avuga ko umuntu wese yemera ko hari ibikorwa byiza Umwami(Imana cyangwa Yesu) aba yarakoreye ikiremwa muntu yiremeye, aho ashimangira ko umuntu wese yakwemerwa kubera ubuntu bw’Imana.

Mu minsi iri imbere, Himbaza Claude avuga ko hari byinshi kandi byiza ari gutegurira abanyarwanda muri rusange, agashimangira kandi ko umuziki we uzagera kure afatanije n’abafana be adahwema gushimira uruhare bagize mu gukunda no gushyigikira indirimbo ye ya mbere “Ndagushima” yakoze ku mitima ya benshi.

KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO “NDAGUSHIMA” YA HIMBAZA CLAUDE


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngoga John Bosco3 years ago
    Kbsa iyi ndirimbo ni nziza knd courage!





Inyarwanda BACKGROUND