RFL
Kigali

Hunga udapfa! Indirimbo ya Liza Kamikazi na Bull Dogg ikangurira abantu kuva mu byaha-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2020 14:05
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Liza Kamikazi yahuje imbaraga n’umuraperi Bull Dogg, uherutse kwakira agakiza bakorana indirimbo bise “Hunga Udapfa” ihwitura abantu bari mu isayo y’ibyaha, kuko Uwiteka ari hafi!



Nta gihe kinini cyari gishize, Liza Kamikazi ateguza indirimbo ye “Hunga udapfa” yakoranye na Bull Dogg. Integuza yayo igaragaza buri umwe afite indangururamajwi ahamagarira buri wese kugarukira uwiteka hakiri kare!

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukangura abantu, kubahwitura, bakangurirwa kuva mu byaha, bagashaka Imana ubutitsa kuko hari umucunguzi ari we Yesu/Yezu Kristo, kandi ko bamuhungiraho.

Liza Kamikazi na Bull Dogg basaba abantu gushaka Yezu kugira ngo babone ubugingo buhoraho, amahoro yo mu mutima n’indi migisha myinshi cyane n’igihe bakiri hano ku Isi.

Kamikazi yabwiye INYARWANDA, ko yahuje imbaraga na Bull Dogg, nyuma y’uko ku wa 16 Nyakanga 2020 amenye ko uyu muraperi yakiriye Yesu/Yezu Kristo nk’umwami n’umukiza.

Yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi, yari yazindutse asenga, umutima we utewe agahinda kenshi n’indirimbo zari zimaze iminsi zisohoka zidahesha Imana ikuzo kandi zangiza umuryango nyarwanda.

Ati “Nikubita imbere y’Imana ndirira ubugingo bwa bagenzi banjye b’abahanzi n’uko Imana impishurira ibyo ntabonaga. Impishurira ko impamvu ibintu by’urukozasoni biri kuba bibi kurushaho, ari uko Satani nta gihe kinini asigaranye kandi akaba abizi.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yumvise mu mutima we Imana ishyizemo amagambo avuga ngo ‘Hunga udapfa’ arangije yandika indirimbo.

Avuga ko kuri uwo munsi ari bwo yamenye ko Bull Dogg yakiriye agakiza, atangira kuvugana nawe bemeranye ku mushinga w’iyi ndirimbo ‘Hunga Udapfa’ basohoye uyu munsi.

Liza Kamikazi yari aherutse gusohora indirimbo ‘Yesu wanjye’, ‘Sinakwibagiwe’, ‘Indirimbo Nshya’ ndetse na ‘Pale’. Ni mu gihe Bull Dogg aherutse gusohora ‘Ep’ y’indirimbo zihamya Uwiteka yakiriye.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi n'umuraperi Bull Dogg bakoranye indirimbo ikangurira abantu kuva mu byaha

Liza Kamikazi yavuze ko Bull Dogg yatangaje ko yakiriye agakiza, mu gitondo Imana yamuhereyemo indirimbo yise 'Hunga udapfa'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HUNGA UDAPFA' YA LIZA KAMIKAZI NA BULL DOGG

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND