RFL
Kigali

NBA Finals: LA Lakers yateye intambwe igana ku gikombe nyuma yo gutsinda Miami Heat mu mukino wa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/10/2020 10:43
0


Ikipe ya Los Angeles Lakers yitwaye neza ku mukino wa nyuma wa mbere muri irindwi izakina na Miami Heat, nyuma yo kuyitsinda amanota 116-98, mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.



LA Lakers niyo yatangiye neza umuino itsinda uduce tubiri twa mbere, amakipe ajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy'amanota 17.

Mu gihe Miami Heat yarwanaga no gukuramo aya manota yagize ikibazo cyayishegeshe kiyica intege ku buryo bugaragara ubwo yavunikishaga abakinnyi babiri yagenderagaho, barimo Goran Dragić yavuye mu kibuga mu gace ka kabiri kubera imvune y’ikirenge mu gice  Bam Adebayo  yavunitse urutugu mu gace ka gatatu.

LA Lakers ibifashijwemo na  Anthony Davis watsinze amanota 34 na LeBron James watsinze 25, anatanga imipira icyenda yavuyemo amanota, yagaragaje imbara zidasanzwe muri uyu mukino wabereye kuri AdventHealth Arena, warangiye ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 18.

Jimmy Butler yafashije ikipe ya Miami Heat gutsinda agace ka nyuma k'uyu mukino, nyuma yo gutsinda amanota 23, gusa ariko ntibyatumye iyi kipe ikuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo na Lakers byatumye itakaza umukino wa mbere mu mikino irindwi ya nyuma izakina.

Nyuma y'umukino LeBron James yagize ati"Ntabwo akazi kararangira. Ntabwo tunyuzwe no gutsinda umukino umwe gusa. Tugomba kuzirikana uburyo gukina na Miami bikomera. Turacyafite byinshi byo gukora”.

Umukino wa kabiri uzahuza aya makipe uteganyijwe kuba mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2020 ukazabera kuri AdventHealth Arena ukazakirwa na LA Lakers, mu gihe umuino wa gatatu uzaba mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 5 Ukwakira 2020 nawo ukazabera kuri AdventHealth Arena ariko ukazakirwa na Miami Heat.

LeBron James na Anthony Davis bafashije Lakers muri uyu mukino

Goran yasohotse mu kibuga atarangije umukino nyuma yo kuvunika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND