RFL
Kigali

Saudi Arabia: Ubukungu bwaganyutseho 7% ndetse n’ubushomeri buratumbagira

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:1/10/2020 6:08
0


Hirya no hino ubukungu bukomeje gukorwa mu nkokora n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Saudi Arabia, igihugu gikungahaye ku butunzi kamere na cyo nticyasigaye mu kugirwaho ingaruka ku bukungu bwacyo kubera iki cyorezo. Magingo aya, ubukungu bw’iki gihugu mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ubukungu bwagabanyutseho 7%.



Saudi Arabia ni cyo gihugu cya mbere ku isi gicuruza umushongi utunganywamo peterori kimwe n’ibindi biyikomokaho. Kuva muri Mata, uyu mwaka, ubu bucuruzi bwagabanyutseho 5.3%. Impamvu nyamukuru yateye iri hubangana ni uko ku isoko mpuzamahanga abatumizaga uyu mushongi bagabanyutse.

Mu minsi ishize iki gihugu; kiyobowe n’igikomangoma Muhammed bin Salman cyafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro by’uyu mushongi. Mangingo aya amategeko agenga icuruzwa rya peterori n’ibiyikomokaho avuga ko ingunguru imwe y’umushongi utunganywamo peterori n’ibiyikomokaho itagomba kurenza $40. Nyamara iki gihugu cyo cyari cyafashe icyemezo cyo kugeza ibiciro ku $20 ngo inganda zidahagarara. Iki cyemezo ku isoko mpuzamahanga cyafashwe nko gutangiza intambara ku biciro.

Nyuma yaho iri soko ry’ibikomoka kuri peterori kimwe n’ibyo utunganywamo byatumye ubukungu bw’iki gihugu nab wo buhungabana nkuko byavuzwe ruguru. Iki gihugu ingengo y’imari yacyo ya buri mwaka iba ishingiye ku icukura n’itunganywa rya peterori doreko 80% yayo ari ho ituruka.

Uwavuga wese ku ihubangana ry’ubukungu ni ngombwa ko akomoza no ku kigero cy’ubushomeri. Kuva aho iki gihugu cyasingiriye ishusho nshya y’ubukungu, ni bwo cyagira ubushomeri buri ku kigero cyo hejuru dore ko bugeze kuri 15.4%.

Abahanga n’abasesenguzi mu by’ubukungu nka Jason Tuvey kimwe n’ikigo akorera cya Capital Economics batangaza ko izanzamuka ry’ubukungu bw’iki gihugu bushobora kuzagorana. Impamvu nyamukuru itera aba kuvuga ibi, ni uko iki gihugu cyafashe n’umwanzuro wo kugabanya amadeni yakagifashije kuzanzamura ubu bukungu.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu cyatangaje ko ubukungu bw’iki gihugu buzasubira inyuma uyu mwaka ku kigero cya 6.8% hanyuma bukazanzamuka neza mu mwaka utaho aho buzagera kuri 3.1%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND