RFL
Kigali

CYAMUNARA: Hagiye kugurishwa inzu iri i Kinyinya ifite agaciro kangana na 34,952,200 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2020 22:26
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Umwanditsi Mukuru cyo kugurisha ingwate Ref.No: 020-058510 cyo ku wa 14/09/2020, kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru N° 001/2020/ORG yo ku wa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate;  

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa 12/10/2020  i saa cyenda z’amanywa (15h00’) azagurisha mu cyamunara inzu iri mu kibanza gifite UPI: 1/02/10/04/3292, ubuso bungana na 564 M2, agaciro kangana na 34,952,200 Frw giherereye mu Mudugudu wa TABA, Akagari ka MURAMA, Umurenge wa KINYINYA, Akarere ka GASABO, Umujyi wa KIGALI;

Gupiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizatangira tariki ya 13/10/2020 saa ine (08h00’), birangire tariki ya 19/10/2020 saa tatu (09h00’).  Abifuza gusura iyo nzu ni uguhera taliki ya 13/10/2020 kugeza tariki 18/10/2020 mu masaha y’akazi, ingwate y’ipiganwa ikaba ingana na 1,747,610 Frw yishyurwa kuri Konti N° 00040-06965754-29 ifunguye muri Banki ya Kigali yanditse kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y’ubutabera; 

-Abakeneye ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa :  0788 43 72 21.

-Ifoto n’igenagaciro byawo biboneka hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kurangiza inyandikompesha www.cyamunara.gov.rw                                      

Bikorewe i Kigali, ku wa 29/09/2020  

Ushinzwe Kugurisha Ingwate, MUNYANTARAMA Sadiki ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Itangazo rya cyamunara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND