RFL
Kigali

Imbamutima za Nkundamahoro washimwe na Ange Kagame nyuma yo gushushanya ifoto ya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2020 18:29
11


Umunyabugeni wiyemeje kubigira iby’umwuga Nkundamahoro Kizito, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ashimwe na Ange Kagame wanyuzwe n’ifoto yashushanyije ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we w’umukobwa.



Abakoresha urubuga rwa Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2020, banogewe n’ifoto ishushanyije ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ateruye umwana wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma. 

Ni nyuma y’uko umunyamakuru Luckman Nzeyimana w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ashyize iyi foto ku rukuta rwe rwa Twitter, agira ati “Ubugeni ni buri kimwe cyose.”-Yamenyesheje (Tag) Perezida Kagame ndetse na Ange Kagame.

Mu banyuzwe n’iyi foto barimo na Ange Kagame, wavuze ati “Ndabikunze, umuhanzi yitwa nde?” –Yanakoresheje emoji zigaragaza ‘urukundo’ rw’iyi foto ya Perezida Kagame ateruye umwana we.

Luckman yamubwiye ko uyu munyabugeni washushanyije iyi foto akoresha amazina ya Kizito_ni kuri Twitter, ndetse anashyiraho nimero ze za telefoni.

Nkundamahoro Kizito washushanyije iyi foto yabwiye INYARWANDA ko yatangiye gushushanya iyi foto nyuma y’uko Perezida Kagame ayishyize ku rukuta rwe rwa Twitter mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2020, aho Umukuru w'igihugu yavuze ko yagize impera nziza z’icyumweru ari kumwe ‘n’uyu mwana mwiza’.

Nkundamahoro avuga ko yagiye anogereza iyi foto uko iminsi yicumaga, ayisoza ku wa kabiri tariki 29 Nzeri 2020, ayishyira ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu, amenyesha Perezida Paul Kagame ndetse na Ange Ingabire Kagame.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko yabonye ubutumwa bwa Ange Kagame kuri Twitter, ari mu bantu biramurenga, abona ko iminsi 14 yari amaze ashushanya iyi foto ifite igisobanuro kinini.

Aganira na INYARWANDA, yagize ati “Nari ndi mu bantu, nabuze aho nkwirwa. Navugaga nti ‘ese nitere hejuru’, mbigenze nte? Byanshimishije cyane...Ntabwo ndabyiyumvisha neza! Kuko ntabwo nayishushanyije niteze ibintu bihambaye, gusa kuba bayishimiye byanshimishije cyane."

Nkundamahoro usanzwe atuye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuba ifoto ye yashimwe na Ange Kagame agiye kurushaho gukomeza gukora akazi k’ubugeni mu buryo bw'umwuga.

Uyu musore avuga ko gushushanya ari impano yavukanye kuko atigeze abyiga, ndetse ngo yashatse kubyiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ariko ababyeyi be ntibabimwemerera.

Yavuze ko yakoze amahugurwa ajyane no gushushanya yifashishije irangi, ariko ko yiyumvamo gushushya akoresheje ikaramu y’igiti ari nayo yifashishije ashushanya ifoto ya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we.

Uyu musore avuga ko n’ubwo mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’ikoranabuhanga, agiye gukomeza gushushanya mu buryo bw’umwuga kandi bwagutse, kandi yiteze ko abantu bazamumenya.

Yavuze ko atari ifoto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru we ashushanyije gusa, kuko afite n’izindi yagiye ashushanya zishimwa n’abantu batandukanye mu bihe bitandukanye. Ati “Ndifuza kubikora by’umwuga. Abantu bakamenya, bazi ibikorwa byanjye, bazi ibyo nkora, nta kindi.”

Ifoto ishushanyije ya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we yakozwe na Nkundamahoro Kizito, wavukanye impano yo gushushanya ariko ababyeyi be ntibatume ayikarishya

Ange Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n'igihangano cya Nkundamahoro ugiye kurushaho gukora ibihangano bizamumenyekanisha

Nkundamahoro Kizito yavuze ko yavukanye impano yo gushushanya, ariko abura uko ajya kubyiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, Perezida Kagame yavuze ko yagize impera nziza z'icyumweru ari kumwe n'umwuzukuru we

Nkundamahoro aherutse gushushanya ifoto y'umuraperi B-Threy uri mu bagezweho muri iki gihe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Alexis3 years ago
    Icyo namwifuriza nuguhirwa mubyo akora kdi agashyiramo akabaraga kuko umwuga w, umuntu niwo umutunga murakoze
  • rex3 years ago
    uyu mwana arabizi pee ahubwo najye kubyiga kugirango ugire ubumenyi bufite urupapura. mwishuri azavama amategeko namabwira y ummwuga bizamufasha.yigo nuko yacuruza naho yacuruza impano ni kimwe ariko kuba umunyamwuka azabivana mwishuri.nabiguza nibyikorana buhanga bizabjyara ikintu kinini.
  • Rene3 years ago
    Uwo musore arashoboye cyane kuko ibyo akora Nibimurimo sibyo ashakisha Kubwibyo rero akeneye abamushigikira kuko Yakoze uko ashoboye yerekana ikimurimo Nubwo ababyeyi be bari baramutereranye Ariko ndakeka ko ubu noneho Ntawakongera kumuca intege Kubwange mbona. Afite camera mubiganza bye🙌
  • Niyongere Therance3 years ago
    Nukuri arabizi gusa akeneye uwobimwigisha akabikora neza cane,nukuraba bakamufasha murakoze
  • Deborah Munezero3 years ago
    Kbx Uyu Mwana Azi Gushushany Pe Umva Ko Merez Aho Ngaho Kbx
  • Deborah3 years ago
    Kbx Uyu Mwana Azi Gushushany Pe Umva Ko Merez Aho Ngaho Kbx
  • Mutabazi Aimable3 years ago
    Komereza Aho kabisa. Kandi Imana nogushoboza uzajye kubyiga ubone impamya bumenyi. kuko urabyumva. Kandi bizakugirira akamaro. Shyiramo imbaraga.
  • Deborah3 years ago
    Kbx Uyu Mwana Azi Gushushany Pe Umva Ko Merez Aho Ngaho Kbx
  • Swing Guy's Aboi bello3 years ago
    Kbx muvnd komerezaho urashoboye nukuri pe
  • Swing Guy's Aboi bello3 years ago
    Kbx muvnd urashoboye komerezaho nukuri pe
  • NIBYIZACYANE3 years ago
    CYANE





Inyarwanda BACKGROUND