RFL
Kigali

Safi yakunze akurikiye ifaranga! Neg G The General mu ndirimbo ye nshya yibasiye abarimo Knowless, Platini&TMC n’abandi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2020 16:25
0

Mu ndirimbo ye yise “Nta muntu wari uzi ibi bintu” umuraperi uri mu bagize ibihe byiza mu muziki, Neg G The General, yaririmbye avuga kuri byinshi bitari byitezwe na buri umwe byagiye biba mu ruganda rw’umuziki mu bihe bitandukanye.



Amezi abiri arashize Neg G the General afunguye shene ye ya Youtube yitiriye amazina ye, yatangiye gushyiraho indirimbo ze mu rwego rwo kugaragaza urugendo rushya rw’umuziki yatangiye. 

Yashyizeho indirimbo nka ‘Bapinge’, ‘Ibya Kera’ ndetse na ‘Nta muntu wari uzi ibi bintu’ yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, ifite iminota 03 n’amasegonda 25. Ni imwe mu ndirimbo avuga ko yitondeye mu ikorwa ryayo afashijwemo na Enobeatz wayikoze mu buryo bw'amajwi na Eliel Sando wo muri Eliel Filmz watunganyije amashusho yayo.

Mu ndirimbo ‘Nta muntu wari uzi ibi bintu’ yasohoye yaririmbye ku bahanzi bashya mu muziki barimo Nsengiyumva Francois, Bushali na Slum Drip ndetse n’abo mu gihe cye barimo Butera Knowless, Bruce Melodie, Ama G The Black ndetse n’itsinda rya Dream Boys ryasenyutse.

Uyu muraperi yaririmbye avuga ko nta muntu wari uziko Nsengiyumva Francois w’igikwerere azacuranga umuduri akaba ikimenyabose, akabatizwa ‘Igisupusupu’.

Ngo nta muntu wari witeze ko Ama G the Black wo mu Kagajari ka Kanombe, azagira izina rikomeye nk’iryo afite muri iki gihe. Bruce Melodie wari Producer akaba umuhanzi ukunzwe muri iki gihe.

Neg G the General yivugaho ko nta muntu wari witeze ko umwaka wa 2020 uzagera akiri ‘inzimyi’ mu gihe Bushali, B-Threy na Slum Drip bazwi kandi baraje baririmba injyana nshya, benshi bakavuga ko itazafata!   

Neg G the General avuga ko byari kugora benshi kwiyumvisha ko Butera Knowless wize muri APACE, azakora umuziki, ubu akaba afite indirimbo zihora imbere ku ntonde zikorwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Nyamara ngo yabigezeho mu gihe nta buhanga afite mu kuririmba. Ati “Nta jwi afite, ingoma ze zitumena amatwi. Imyaka icumi koko?”. 

Uyu muhanzi avuga ko nta muntu wari uzi neza ko umukobwa utagira icyo akora kizwi, agura imodoka ya V8. Ngo benshi babigeraho bakitwa 'Slay queen'.

Muri ndirimbo ye, yavuzemo ko hari abahanzi bishyura abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo The Cat, kugira ngo abavugire ndetse ibihangano byabo abyamamaze, nyamara ngo yatangiye benshi batabyumva.

Neg G the General ngo azi Tmc&Platini ari inshuti, ngo ntiyari azi neza ko bazatandukana, itsinda rya Dream Boys rikaba amateka.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yavuze ko nta muntu wiyumvishaga ko Safi azava mu itsinda rya Urban Boys, akajya mu rukundo akurikiye amafaranga. Ati “Ni inde wari uzi ibi bintu.”

Neg G the General yabwiye INYARWANDA, ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari ukuri kuzuye kwavuzwe mu bihe bitandukanye mu binyamakuru n’ahandi, ko nta nka yaciye amabere.

Yavuze ko yiteguye gusubizanya na buri umwe wavuga ko atishimiye ko yamuririmbye muri iyi ndirimbo. Ati “Nta kintu navuze mbaserereza…uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba wamwishe. Sintiteze ko hari ingaruka bishobora kuba byagira,”

Akomeza ati “Hagize n’ubifata nabi, niteguye kubyakira, kuko umugabo ni ukora ikintu akirengera.”

Uyu muraperi avuga ko afite amakuru y’abahanzi bishyura abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira. Ati “Hari abamuha amafaranga, kandi bamusebeje mbere akirimo aratangira.”

Ni yo ndirimbo ye ya mbere asohoye kuva avuye kugororerwa Iwawa. Neg G the General asaba buri wese gukomeza kumushyigikira, kugira ngo yongere agaruke mu rugendo rw’umuziki.

Umuraperi Neg The General yibasiye abahanzi batandukanye mu ndirimbo ye nshya yise "Nta muntu wari uzi ibi bintu"

Neg G The General yaririmbye ko byari kugora buri wese kwiyumvisha ko 2020 izagera akiri 'inzimyi'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTA MUNTU WARI UZI IBI BINTU" Y'UMURAPERI NEG THE GENERAL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND