RFL
Kigali

Umukozi wo mu ndege yafunzwe azira kujya mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge nyuma yo kubura akazi kubera Covid-19

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:30/09/2020 17:28
0


Nyuma yo kubura akazi yakoraga muri sosiyete zitwara abantu mu ndege kubera icyorezo cya Covid-19, Alexandra Dobre yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza azira gukwirakwiza ibiyobyabwenge.



Mu gihugu cy’u Bwongereza haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko witwa Alexandra Dobre wakoraga akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege (Air hostess) wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza, ubwo yari amaze gufatirwa mu cyaha cyo gukwirakwiza ibiyobwabwenge nyuma yo kubura akazi yakoraga muri sosiyete zitwara abagenzi mu ndege kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Alexandra Dobre amakuru dukesha Daily Mail avuga ko yakoraga akazi ke ku kibuga cy’indege cyiri mu mujyi wa Luton mu Bwongereza muri sosiyete zitwara abantu mu ndege arizo: Ryanair na Wizz Air.

Alexandra
Alexandra Dobre yakoraga akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege

Uyu mukobwa yatangiye kugirana umubano n’umugabo bahuriye ku rubuga rwa interineti rukoreshwa mu kurambagizanya nyuma aza kumusaba kumutwarira ikiyobyabwenge cya Cocaine nawe ntiyabyanga kubera ko yari amaze gushirirwa nta mafaranga asigaranye.

Mu ijoro ryo kuwa 7 Kanama 2020 ubwo yari atwaye ibi biyobwabwenge yaje guhagarikwa mu mujyi wa Stoke-on-Trent na polisi yo mu gace ka Staffordshire mu Bwongereza, maze baramusaka bamusangana udupfunyika dutandatu tw’ikiyobwabwenge cya Cocaine mu gakapu gato yari afite.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, polisi yahise ijya gusaka mu nzu yari hafi aho maze ihasanga udupfunyika 81 tw’ifu y’umweru mu cyumba cy’uburiri ndetse nyuma baje gusuzuma basanga ari ikiyobyabwenge cya Cocaine. Utu dupfunyika twose basanze muri iyi nzu twapimaga amagarama 19.4, dufite agaciro £1,740 kugeza ku £2,610 ndetse bahasanze £480 kashi.

Alexandra
Alexandra Dobre

Polisi yamufatanye udupfunyika 81 twa Cocaine mu nzu

Alexandra yaje guhamwa n’icyaha cyo kugerageza gukwirakwiza iki kiyobwabwenge cya Cocaine maze akatirwa igifungo cy’imyaka 2 muri gereza. Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaje gutura mu Bwongereza avuye muri Romania mu myaka 3 ishize, aho yakoraga muri sosiyete zitwara abantu mu ndege nk'uwita ku bagenzi ndetse ko yahembwaga neza.

Alexandra

Mbere y'icyorezo cya Covid-19 yari afite akazi kandi ahembwa neza

Nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi, uyu mukobwa ngo ntiyongeye kuvugana n’uyu mugabo wamujyanye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ntiyongeye no kumubona kuri telefone.

 

Src: Daily Mail & The Sun

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND