RFL
Kigali

JP Zed yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo ivuga ku mukobwa wamutengushye mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2020 14:54
0


Umuhanzi Musabe Jean Paul Zizou uzwi kandi nka JP Zed yinjiye mu muziki, asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yitwa “Gira icyo umbwira”, ivuga ku mukobwa wamutengushye mu rugendo rw’urukundo yiteguraga gutangira nawe.



JP Zed ni umunyamuziki by’umwuga wawize. Ndetse ubu ni umwarimu w’umuziki ubimazemo imyaka itandatu yigisha umuziki muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare.

Iyo asoje ibikorwa bye byo kwigisha umuziki akomereza akazi ke mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Ominatago, ryashingiwe mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu 2013.

JP Zed avuga ko imyaka irenga irindwi akora ibijyanye n’umuziki, ari yo acyesha ubuhanga mu muziki, bwatumye yiyemeza kwinjira mu ruhando rw’abanyamuziki nyarwanda, kugira ngo nawe atange umusanzu we.

Avuga kandi ko yinjiye mu muziki kubera abikunda, kandi akaba abona ko yiteguye kuwubyaza umusaruro mu gihe runaka.

JP Zed yabwiye INYARWANDA, ko ibihangano bye bidashingiye ku nkuru z’urukundo cyane n’ubwo indirimbo ye ya mbere, yafunguye urugendo rw’umuziki we, ivuga ku rukundo rwe.

Ati “Nsohoye indirimbo ubu kuko ari bwo nafashe akanya nkitekerezaho ngasanga nshobora no gukora no gushyira hanze ibihangano byanjye kandi kinyamwuga.”

Akomeza ati “ibihangano byanjye byinshi ntibishingiye ku nkuru z’urukundo. Ubuzima ntibugizwe n’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa gusa!

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo “Gira icyo umbwira” ishingiye ku nkuru ye n’umukobwa yakunze, nawe akajya anyuzamo akamwereka ko amukunda, ariko yatera intambwe yo kubimwerurira, umukobwa akamwereka ko ‘ntacyo bimubwiye’.

Avuga ko uyu mukobwa yamweretse ko atiteguye gukundana nawe, bimuha inganzo yo kwifatanya n’abandi basore bagenzi be babaye mu bihe nk’ibi by’urujijo. Ati “Niko kuririmba ‘Gira Icyo Umbwira.!

Ati “Nahereye kuri ‘Gira icyo umbwira’ kuko ari inkuru yanjye bwite, natekerezaga ko nyir’ubwite nayumva azagira icyo ambwira, niko kuyibanza. Ariko ntacyo yakomeje bimwe bye byo kubizamo ariko nanone atabirimo, n’uko ndikomereza.”

JP Zed avuga ko aje gushyira itafari ku muziki nyarwanda, afatanyije n’abandi bahanzi bamubanjirije.

Uyu musore yigisha umuziki muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare ho muri College du Christ Roi Nyanza. Itsinda aririmba rya Ominatago, ryaririmbye mu bitaramo nka Fespad, i Nyanza twataramye, Huye Half Marathon.

Umuhanzi JP Zed yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere itangiza urugendo rwe rw'umuziki

JP yavuze ko indirimbo ye "Gira icyo umbwira" ishingiye ku nkuru ye n'umukobwa yakunze akamutenguha

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GIRA ICYO UMBWIRA" Y'UMUHANZI JP

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND