Umugore w’umunya-kolombiyakazi nyuma y’imyaka 2 yose yaraburiwe irengero bamusanze areremba mu nyanja ari muzima
Mu gihugu cya Colombia haravugwa inkuru y’umugore witwa
Angelica Gaitan kuwa gatandatu w’icyumweru dushoje basanze areremba mu nyanja
hagati ari muzima nyuma y’imyaka 2 yaraburiwe irengero. Uyu mugore bamusanze
muri bilometero bigera kuri 2 uvuye ku nkombe y’inyanja.
Angelica bamusanze mu nyanja nyuma y'imyaka 2 yaraburiwe irengero
Angelica w’imyaka 46 y’amavuko kuwa gatandatu w’icyumweru
dusoje nibwo yabonywe areremba mu nyanja n’umurobyi witwa Rolando Visbal wari kumwe na bagenzi be mu bwato mu nyanja iri mugi wa Puerto Colombia Muri
Colombia. Nyuma nibwo aba barobyi yahise bihutira kujya mu mazi kumuvanamo.
Yatabawe n'abarobyi
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Facebook n’uyu
murobyi Visbal, yerekanaga we n’abagenzi be barekeza ubwato bwabo aho uyu
mugore yari mu mazi. Mbere yo kumenya ko ariwe babanje gukeka ko atari umuntu
nyuma nibwo uyu mugore yaje kuzamura ikiganza asaba ubufasha, bahita bajya
kumutabara mu mazi yari amazemo amasaha arenga umunani. Ubwo bamugeragaho
basanze afite ikibazo cyo kugira ubushyuhe bucye mu mubiri ndetse n’umubiri we
unaniwe cyane.
Mu magambo yavuze akimara kuvanwa mu mazi yavuze ko “Yavutse
bundi bushya kandi ko Imana itashatse ko apfa”. Andi mashusho yakwirakwiye ku
mbuga nkoranyambaga yerekanaga uyu mugore ahabwa amazi ndetse anafashwa kugenda
nyuma ahita ajyanwa kwa muganga.
Ubwo uyu mugore yaganiraga na Radiyo yitwa RCN yatangaje
ko yavuye mu rugo rwe mu mwaka 2018 nyuma y’imyaka myinshi yari ishize ahohoterwa
n’uwahoze ari umugabo we. Yakomeje avuga ko uyu wahoze ari umugabo we
yamufungiraga mu nzu ntasohoke akanamutegeka gukoresha ubusitani nk’ubwiherero.
Mu mwaka 2018 akiva mu rugo rwe ahunze umugabo we
yabaye mu muhanda amezi agera muri atandatu yose. Angelica yaje gufata icyemezo
cyo kwiyambura ubuzima nyuma yo kwirukanwa ahantu yari yabonye ho
kuba abaye by’akanya gato. Mu magambo ye yakomeje avuga ko atamenye uko yageze
mu mazi kugeza ubwo yatabarwaga n’abarobyi.
Src: PTC News
TANGA IGITECYEREZO