RFL
Kigali

Huye: Ari mu bitaro bya Kabutare nyuma yo gukubitwa n’abanyerondo, arasaba ubutabera

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:29/09/2020 18:56
1


Mbonigaba Francois arwariye mu bitaro bya Kabure nyuma y’uko akubiswe n’abanyerondo bo mu kagari ka Mpare umwe muri bo agacikishwa n’umuyobozi w’umudugudu.




Uyu mugabo asanzwe atuye mu karere ka huye mu murenge wa tumba mu kagari ka Mpare umudugudu wa Kigarama, akaba asanzwe akora ubushabitsi bwo gucuruza inyama z’ingurube, guteka isambusa na breba.
 

Avuga ko kuri uyu wa 28 Nzeri 2020 Satatu n’iminota itanu aribwo yasagariwe n’abanyerondo bakamukubita ubwo yari amaze gukinga aho akorera ngo yerekeze mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

 

Mbonigaba wari kumwe n’umugore we ubwo batahaga, ngo bageze imbere y’umuryango w’aho bakorera bahura n’abanyerondo barimo uwitwa Minani baramusuhuza batangira kumwaka amafaranga.

 

Yagize ati : “Batangiye kumbwira bati duhereze, nti mbahe iki? Bakomeza kuntota bati duhereze amafaranga, nti ese ndabaha amafaranga y’iki? Ubwo ibyo nabonaga nk’ibyoroshye byahindutse ibindi batangira kunshoka mu mifuka ari nako bampondagura.”

 

Umugore we ngo yabonye batangiye kumukubita ahita ajya gukomangira undi muturanyi ucururiza hafi yabo witwa Nkurunziza amusaba ko yaza gutabara umugabo we.

 

Nkurunziza Emmanuel ubwo yahageraga akagerageza gukiza nawe batangiye kumukubita atabarwa n’umuzamu we nawe wakubiswe nk’uko yabihamirije inyarwanda.com.

Ygize ati “Hari nko mu ma satatu n’iminota 10, jye nari nanaryamye umugore we niwe wankomangiye antabaza. Nahageze ngerageje gukiza bankubita inkoni, umuzamu wanjye nawe aza gukiza baramukubita inkoni y’akaboko, mbonye bikomeye ntangira guhamagara ubufasha mpamagara mudugudu tunavuza induru abaturage barahurura ari benshi.”

 

Musabyimana Olive nawe utuye Impare, yavuze ko uyu mugabo wahohotewe adasanzwe agira urugomo ndetse ngo byabatunguye cyane.

Yagize ati “Twebwe ahubwo twumiwe, uyu mugabo ntajya anavuga n’iyo umwambuye udasakuje arakwihorera akituriza”

Olive ngo asanga Impare hameze nk’agahugu kigenga, kuko ngo inzego zakahacungiye umutekano nizo ziwuhungabanya.

 

Nkurunziza kimwe n’umugore wa Mbonigaba, bemeza ko mudugudu (bita Jado) yahageze ntagire icyo akora agahita acikana n’umwe muri abo banyerondo cyakora ngo abandi babiri abaturage babafashe babashyikiriza polisi nayo yari yaje itabaye.

 

Umugore wa Mbonigaba yagize ati “Mudugudu yahageze asanga abaturage bicaje abo banyerondo. Yafashemo umwe amushyira kuruhande baravugana, twe twabonaga ko ari umuyobozi ntakibazo aje gukemura ibyabaye, muri uko kumwizera rero twashidutse bagiye bombi (Mudugudu n’umunyerondo umwe muri abo batatu).

 

Mbonigaba nawe yemeza ko umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama bita Jado ariwe wacikishije umunyerondo witwa Minani wanamwambuye amafaranga agera ku bihumbi 300.

Asaba ko yahabwa ubutabera, agasubizwa amafaranga agera ku bihumbi 300 bamwambuye ndetse bakanishyuzwa n’iminsi azamara mu bitaro.

Yagize ati “Urumva mbaga ingurube buri munsi nabagaga. Nabaga mfite amafaranga yose kukazi kuko iyo umuturage yampamagaraga ko afite ingurube nahitaga njya kuyizana ikaba iri mu kiraro. Ayo rero bayantwaye kuko bahise banshoka mu mifuka ari nako bampuragura ibibando.”

 

Uyu mugabo twasanze mu bitaro bya Kabutare avuga ko yahazanywe n’imbangukiragutabara mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 nzeri 2020, avuga ko uretse ibikomere bigaragara ku mubiri bamuteye ngo n’imbavu ze zimubabaza cyane.

 

Mukunzi Jean de Dieu, umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama ushinjwa gucikisha umwe mu banyerondo bakoze urwo rugomo yahakanye ibyo avugwaho avuga ko atagombaga kuguma mubantu barakaye kubw’umutekano we.

 

Yagize ati “uwambyukije ni umuzamu uharara, nahageze nsanga abaturage babicaje ngize ngo ndabaza batangira gusakuza, urumva nawe bari bajagaraye babonye umuntu wavuye amaraso. Nahise njya kuruhande mpamagara gitifu mugisha inama y’icyo gukora. Nashidutse numva bavuga ngo yagiye, sinari kumucikisha kuko sinari nejejwe n’uko bakubise umuturage.”

 

Mudugudu avuga ko na gitifu Alexandre Gakuru w’akagari ka Mpare aherutse gukubitirwa muri aka gace agakuka amenyo, bityo ko byamuteye kugira impungenge yo kutaguma kwiyereka abantu barakaye akaba agiye kuruhande gato.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye Inyarwanda ko iki kibazo bakimenye ndetse ko kiri gukurikiranwa.

Yagize ati “Icyo nabwira abaturage ni uko bagomba gukurikiza amabwiriza, bagakurikiza amategeko, ntamuntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”

 

Murangira Thiery, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, yemereye Inyarwanda ko bataye muri yombi Nshimiyimana Jean de Dieu na Muragizi Emmanuel, bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Gukubita cyangwa gukomeretsa kubushake bihanwa n’ingingo ya 121 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarengeje imyaka 5.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ally3 years ago
    Nibisazwepe gusa abobanyerondo bakurikiranwe n ribbu





Inyarwanda BACKGROUND