RFL
Kigali

Drogba wamamaye muri Chelsea agiye guhabwa igihembo na Perezida wa UEFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/09/2020 18:27
0


Umunyabigwi muri ruhago ya Cote d'Ivoire no mu ikipe ya Chelsea, Didier Yves Drogba yashimiwe uruhare rwe mu gufasha ikiremwamuntu mu iterambere ryacyo, akaba agiye no guhabwa igihembo mpuzamahanga.



Uyu rutahizamu wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire, yatoranyijwe mu bazahabwa igihembo gitangwa na Perezida wa UEFA ' Alexander Ceferin' ku bw'ibikorwa bye by'indashyikirwa yakoze mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Drogba w'imyaka 42 y'amavuko, yahinduye ubuzima bwa benshi nyuma yo gusezera burundu ku mupira w'amaguru, aho yafashije Miliyoni z'abana kujya ku ishuri binyuze mu mushinga we ujyanye no gutanga uburezi bufite ireme.

Drogba yafashije Chelsea kwegukana ibikombe bitandukanye mu gihe yayikiniye, birimo na UEFA Champions League.

Abashinzwe gutegura itangwa ry'iki gihembo batangaje ko mu gutoranya Drogba badhingiye ku bikorwa by'indashyikirwa yakoze, ibikombe n'ibihembo yatsindiye i Burayi ndetse n'ibihembo yahawe nk'umukinnyi mwiza muri Afurika.

Aganira n'urubuga rwa UEFA Alexander Ceferin  yagize ati"Didier ni intwari kuri miliyoni z'abafana b'umupira w'amaguru kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagezeho mu mwuga we".

"Ni umuyobozi mwiza, nzahora nibuka ko yari umukinnyi uzi ubwenge kandi w'imbaraga ariko cyanecyane inyota y'intsinzi yagiraga, byatumye abera abandi tubona magingo aya urugero rwiza".

"UEFA Champions League Ni irushanwa rikomeye cyane ku Isi, cyane ko amakipe aryitabira aba afite abakinnyi beza Kandi bashoboye, twagize amahirwe yo kubona abakinnyi beza barimo George Weah, Samuel Eto'o na Didier Drogba bari ku rwego rushimishije".

"Bagize uruhare rukomeye mu kubera icyitegererezo abana bifuzaga kugera ku rwego nk'urwabo".

Didier Drogba yakinnye amarushanwa atandukanye arimo n'igikombe cy'Isi yitabiriye ari kumwe na Cote d'Ivoire.

Iki gihembo mpuzamahanga gihabwa umunyabigwi wakoze ibikorwa by'indashyikirwa cyegukanwe n'ibihangange birimo Eric Cantona, Sir Bobby Charlton, Eusebio, Raymond Kopa, Johan Cruyff, Francesco Totti na David Beckam.

Drogba azashyikirizwa iki gihembo ku wa kane ubwo hazaba haba tombora ya UEFA Champions, i Geneva mu Busuwisi.

Drogba agiye guhembwa nk'uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu kibuga no hanze y'ikibuga

Drogba yegukanye ibikombe byinshi ari muri Chelsea birimo na UEFA Champions League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND