Bikunze kuvugwa ko nyuma yo gucura, umugore wese ashobora kubyibuha byoroshye kubera ko mu by’ukuri, nyuma y’imyaka mirongo ine, ibinure bigabanywa mu mubiri bikitsindagira mu nda. Ariko, iyo umugore ahisemo ubuzima buzira umuze kandi agakora siporo buri gihe, ibyago byo kongera ibiro nyuma yo gucura biragabanuka.
Ku myaka 51, Jennifer Lopez afite umubiri abantu benshi bashima. Uyu muhanzikazi, ushyira buri gihe ifoto ye kuri konti ye ya
Instagram, akenshi ashyiraho amafoto meza y'ishusho ye yerekana ubwiza asigaye afite kuko isura ye
ikomeza kuba nziza cyane no mu myaka y’iza bukuru.
Aha wakwizaba uti ese ibanga rye ni irihe? Imyitozo ya buri
cyumweru hamwe n’imirire ikungahaye ku mbuto n'imboga.
Vuba aha, Jennifer Lopez yatigishije urubuga rwe ubwo
yashyiragaho ifoto ikurura abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi
Kuri iyi foto, Jennifer Lopez yambaye bikini kandi yerekana
ko yishimye ndetse munda he haragororotse, amabere ye ntakabije, amaboko
akomeye n’ibindi, mu by'ukuri ukibona iyi foto ntiwakwemera ko afite imyaka 51.
Umwe mu bakunzi be yahise yandika ku rubuga ati "Mana
yanjye, ntibishoboka imyaka 51?” uretse uyu hari n’abandi benshi bagiye
batangazwa cyane n’ukuntu Jennifer afata neza umubiri we bamubaza uko abigenza
na we ntiyazuyaje ababwira ko ari imyitozo myinshi n’indyo yuzuye yiganjemo
imbuto n’imboga ituma abasha kugira umubiri mwiza kandi ashaje.
Avuga kandi ko Firigo ye rero yuzuyemo amazi meza, imbuto
n'imboga, Umutoza we bwite Kelvin
Fernandez yagize ati: "Buri gihe Jennifer aba afite imboga rwatsi, nka epinari,
imyumbatina seleri kugira ngo ukore umutobe w'icyatsi ari nawo umufasha kugira
umubiri mwiza ubundi akanywa amazi menshi kandi asinzira amasaha 7 kugeza kuri
9 buri joro kuko yatahuye ko kubura ibitotsi bishobora guteza akaga mu mubiri.
Src: womenshealthmag.com
TANGA IGITECYEREZO