RFL
Kigali

Ifoto ya Jennifer Lopez w’imyaka 51 y’amavuko yavugishije benshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/09/2020 14:35
0


Bikunze kuvugwa ko nyuma yo gucura, umugore wese ashobora kubyibuha byoroshye kubera ko mu by’ukuri, nyuma y’imyaka mirongo ine, ibinure bigabanywa mu mubiri bikitsindagira mu nda. Ariko, iyo umugore ahisemo ubuzima buzira umuze kandi agakora siporo buri gihe, ibyago byo kongera ibiro nyuma yo gucura biragabanuka.



Ku myaka 51, Jennifer Lopez afite umubiri abantu benshi bashima. Uyu muhanzikazi, ushyira buri gihe ifoto ye kuri konti ye ya Instagram, akenshi ashyiraho amafoto meza y'ishusho ye yerekana ubwiza asigaye afite kuko isura ye ikomeza kuba nziza cyane no mu myaka y’iza bukuru.


Aha wakwizaba uti ese ibanga rye ni irihe? Imyitozo ya buri cyumweru hamwe n’imirire ikungahaye ku mbuto n'imboga.


Vuba aha, Jennifer Lopez yatigishije urubuga rwe ubwo yashyiragaho ifoto ikurura abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi 

Kuri iyi foto, Jennifer Lopez yambaye bikini kandi yerekana ko yishimye ndetse munda he haragororotse, amabere ye ntakabije, amaboko akomeye n’ibindi, mu by'ukuri ukibona iyi foto ntiwakwemera ko afite imyaka 51.



Umwe mu bakunzi be yahise yandika ku rubuga ati "Mana yanjye, ntibishoboka imyaka 51?” uretse uyu hari n’abandi benshi bagiye batangazwa cyane n’ukuntu Jennifer afata neza umubiri we bamubaza uko abigenza na we ntiyazuyaje ababwira ko ari imyitozo myinshi n’indyo yuzuye yiganjemo imbuto n’imboga ituma abasha kugira umubiri mwiza kandi ashaje.


Avuga kandi ko Firigo ye rero yuzuyemo amazi meza, imbuto n'imboga,  Umutoza we bwite Kelvin Fernandez yagize ati: "Buri gihe Jennifer aba afite imboga rwatsi, nka epinari, imyumbatina seleri kugira ngo ukore umutobe w'icyatsi ari nawo umufasha kugira umubiri mwiza ubundi akanywa amazi menshi kandi asinzira amasaha 7 kugeza kuri 9 buri joro kuko yatahuye ko kubura ibitotsi bishobora guteza akaga mu mubiri.


Src: womenshealthmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND