RFL
Kigali

China: Umwarimu yakatiwe urwo gupfa kubera kuroga abanyeshuri 25

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/09/2020 12:56
0


Umwarimu witwa Wang Yun wo mu Bushinwa yakatiwe igihano cyo gupfa nyuma yo kuroga abanyeshuri 25 hagapfamo umwe gusa.



Wang Yun wigisha mu ishuri ry'incuke, yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma y'uko abana bo ku ishuri ry'incuke ryo mu mujyi wa Jiaozuo bihutishirijwe ku bitaro bamaze kunywa igikoma cya mu gitondo kirimo uburozi.

In Chinese Classrooms, AI Monitors Students' Every Move

Urukiko rwavuze ko uwo mwarimu w'umugore yashyize ikinyabutabire cya 'sodium nitrite' (nitrite de sodium)-gifite ikirango cya NaNO2-mu ifunguro rya mu gitondo ry'abanyeshuri ba mugenzi we, nk'uburyo bwo kwihorera kubera gushwana hagati yabo.

Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari ,umuntu wo kwangwa kandi w'umugome.Ibyo yabikoze ku itariki ya 27 y'ukwezi kwa gatatu mu mwaka ushize, bituma Ubushinwa bugwa mu kantu ndetse bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Icyo gihe byari byatangajwe ko abana 23 bahise batangira kuruka no kwitura hasi ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo.Hahise hatangira iperereza rya polisi nyuma y'ibirego byuko umwarimu yari yabaroze.

Ku wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020, urukiko rwo mu mujyi wa Jiaozuo rwakatiye Madamu Wang igihano cy'urupfu. Mu itangazo rwasohoye rwavuze ko "yashyize 'nitrite' mu gikoma cy'abanyeshuri b'undi mwarimu... nyuma yuko bari bagiye impaka ku bibazo bijyanye no kwita ku banyeshuri".

'Sodium nitrite' ni ikinyabutabire akenshi gikoreshwa mu kongera ubushake bwo kurya inyama z'imiranzi, ariko gishobora kuba uburozi iyo kiri ku kigero cyo hejuru.

Urukiko rwavuze ko butari bubaye ubwa mbere Madamu Wang aroze abantu, ruvuga ko hari n'ubwo yaguze 'nitrite' ku rubuga rwa internet akayirogesha umugabo we bikamuviramo gukomereka byoroheje.

Umwe muri abo bana barozwe yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa mbere, aho yari amaze amezi 10.Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari "umuntu wo kwangwa kandi w'umugome, ndetse ingaruka z'ibyaha bye zikomeye cyane, bikaba bikwiye ko ahanwa bikomeye".

Nubwo Ubushinwa bwanga guhishura umubare w'abo bwica bakatiwe igihano cy'urupfu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko ababarirwa mu bihumbi bicwa buri mwaka.Iki gihano cy'urupfu gishyirwa mu bikorwa batera umuntu urushinge rw'ingusho cyangwa akaraswa urufaya rw'amasasu n'itsinda ry'abashinzwe umutekano.

SRC :BBC
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND