RFL
Kigali

Hagiye gushyirwaho urwego rukumira indirimbo z’ibishegu, ibitangazamakuru bibuzwe kuzikoresha-Bamporiki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 11:48
1


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yatangaje ko bidatinze bashyiraho urwego rugizwe n’abahanga ruzajya rugenzura ibihangano by’abahanzi, rugafata icyemezo cyo kubyemerera gucurangwa cyangwa guhagarikwa mu bitangazamakuru n'ahandi.



Yabitangaje mu kiganiro ‘Zinduka’ cya Radio 10, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, aho cyibanze ku mwaduko w’indirimbo zamamaza ibishegu ziharajwe na benshi mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe.

Bamporiki yavuze ko abahanzi binjiye mu murongo wo kuririmba ibishegu bamaze kwinjira mu ‘iyinjiracyaha’. Avuga ko hasigaye umurimo w’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, kuko ugendeye ku mategeko ahari mu Rwanda, nta muntu wagakwiye kuba akora ibikorwa by’urukozasoni ngo abure kubihanirwa.

Bamporiki avuga ko nk’umuntu ushinzwe umuco n’abahanzi atakwishimira ko hari uwitaba urukiko, ariko ngo iyo bikomeje gutyo ‘usanga ari cyo utegereje’. Yavuze ko agera aho adakumbura inganzo, ahubwo agakumbura ko uwishe umuco abibazwa. Ati “Urumva uba umeze nk’uri hagati y’icyo ushaka n’icyo udashaka.”

Yavuze ko abahanzi bo muri iki gihe batazi kuzimiza, kuko ibyo baririmba byumvwa n’abakiri bato-Ibyo rero ngo ntibyitwa kuzimiza. Ngo n’iyo bagerageje kuzimiza, mu mashusho yabo bakina ibyo bashakaga kuririmba.

Avuga ko cyakora bafite amajwi meza, umuziki mwiza, ariko ko nta buhanga bafite mu kuzimiza, kuko "amagambo y'urukozasoni ntabwo aburizwamo n'uko umuntu aririmba neza'.

Bamporiki yavuze ko bihaye igihe kitari kinini, kugira ngo babe bamaze gushyiraho urwego ruzajya rugenzura buri gihangano, hakemezwa niba gikwiriye kujya mu banyarwanda cyangwa gucibwa.

Ati “…Twebwe rero ibitureba, turiha igihe kitari kinini, kugira ngo tube twagize urwego rutureba ibyo tureba nk'ama filime, ibyo twumva nk’indirimbo, ibyo dusoma mu bitabo, niba bitica ubwonko bwacu.”

Akomeza ati “…Rukavuga (urwego) ngo Radio 10 (Ni urugero yatanze) turakwandikiye, turi Minisiteri ishinzwe umuco, iki gihangano itsinda ribishinzwe ryavuze ko kitemewe kumvwa mu Rwanda.”

Bamporiki avuga ko kuba uru rwego rwaratinze gushyirwaho, byatewe n’uko habanje kubakwa inzego z’abahanzi n’izindi zifite aho zihuriye n’inganda ndangamuco.

Avuga ko kuba uru rwego rutarajyaho bidakwiye guha icyuho cy’uko abahanzi bakora indirimbo zamamaza ubusambanyi, kuko igihe ruzagiraho ruzajonjora indirimbo zose zizaba zarasohotse, rugafata umwanzuro.

Yagize ati “Kuko igihe bizahabera (urwego) n’ubundi bizasubira inyuma bavuge ngo bati ariko ibi bihangano nibive mu banyarwanda, biri kwangiza.”

Avuga ko nyuma yo gusuzuma igihangano bagafata umwanzuro w’uko gikurwaho ku mbuga, umuhanzi azajya abimenyeshwa ndetse akabwira ko ntatagikuraho, hari amayira azafungirwa.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko uretse izi ndirimbo zamamaza ubusambanyi hari n’ibiganiro byo ku ma Radio, biri muri uyu murongo nabyo bizasuzumwa uru rwego nirujyaho.

Bamporiki avuga ko umuhanzi akwiye gukora igihangano yibaza akamaro gifite kuri sosiyete, yasanga hari umuntu umwe kizabangamira, akakireka. Ati “Nta muhanga wazimiza ibyumvwa n’abato”.

Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe, kuko mu gitabo cy’amategeko ahana, bamaze kwemeza ko ibikorwa by’urukozasoni bibereye mu ruhame ari icyaha.

Edouard avuga ko iyi ngingo y’indirimbo z’urukozasoni, benshi bayivugaho bayica hejuru, ariko ngo zifite ingaruka ku mwana w’u Rwanda ufite inzozi zo kuzakorera igihugu mu mbaraga ze zose.

Ku bavuga ko izi ndirimbo z’ubusambanyi n’abanyamahanga baziririmba, ngo umunyarwanda akwiriye kumvwa ko ‘Si iby’i Rwanda". Bamporiki avuga ko kuri we, iyo umuntu yatangiye kwinjira mu nzira y’icyaha, yirinda kuganira nawe ndetse no gutinda ku bye.

Bamporiki yavuze ko indirimbo zo ha mbere zari zifite ikinyarwanda cyumutse, ku buryo byasabaga ko hari icyiciro cy’imyaka uba ugezemo kugira ngo ubashe kumva ibyo uwo muhanzi yaririmbaga.

Ngo muri iyi minsi, ururimi rw'Ikinyarwanda rwagize ingorane ariko ngo hari ibizakosoka biri mu nzira “kugira ngo ururimi rwacu rudakinishwa.”

Bamporiki yavuze ko mu gihe cya vuba hashyirwaho urwego ruzajya rukumira ibihangano byamamaza ibishegu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUDATINYA Francois Xavier3 years ago
    Ntibyakoroha kko bazazisohora bazihagarike bazishyire kuri YouTube zisangweyo. Cyeretse babashyiriyeho amande ubisubiriye agakurwa mubahanzi bagategeka Radio,tv news ko izakoresha cg iga comentinga kugihangano cyasohotse ko nacyo kizahanwa.





Inyarwanda BACKGROUND