RFL
Kigali

Abagabo: Niba ushaka kuramba, dore ibyo ukwiriye kwikuramo ku gitsina gore

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:29/09/2020 10:08
3


Ubusanzwe kugira ubuzima burambye no kuzagera kuri byinshi ni ibyo buri wese yifuza. Burya kandi umuntu wese ku isi aba ahari ku bw’impamvu agomba kurangiza mbere yo kuyivaho.



Hari rero ubwo abagabo bamwe bibuza amahirwe yo kugera kuri iyo mpamvu kubera abagore. Hari ibituruka ku kuba abagabo bitesha umutwe cyane kugeza bibagizeho ingaruka zirimo no gupfa, Abandi bagapfa kubera ibibazo batewe n’abagore.

Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibintu ukwiye kwigira nk’utareba ku mugore, ukirinda kwitesha umutwe kubera byo kugira ngo ubashe kurambana ubuzima bwiza.

1. Irinde kumurwanira n’abandi basore nk’aho muri abana

Niba ushaka kuramba no kugira ubuzima bwiza, irinde kwishora mu ntambara zo kurwanira umukobwa. Niba yagukundaga ntiyaba yaragusize ngo akunde undi, niba kandi ari uwawe azagaruka utagombye kurwana ngo wibuze ubuzima buzima.

Ishyiremo ko umukobwa atari umwe ku isi, kandi ko ushobora kubona undi mwiza kumurusha. Ibi ni byo byaguha amahoro bikakurinda no kwishora mu ntambara zishobora kukwica cyangwa ugakomereka bikomeye bigatuma inzozi zawe zangirika.

2. Irinde ishyari cyangwa gufuha bikabije

Ibi iyo bibaye byinshi byangiza umuntu no mu mitekerereze. Iyo wihaye kurakarira buri musore wese ubonanye n’umukobwa mukundana nawe ubwawe nta mahoro ushobora kugira. Menyera ko uko wamubonye ukamukurura ari nako n’undi yamubona akabigerageza bityo umwizere nk’umuntu mukuru wabasha kwifatira umwanzuro.

N’ubwo wabona undi mugabo amuhamagaye, ukabona ubutumwa yandikirwa, ukabona ushaka kumugenda hafi cyane, irinde kwicwa n’ishyari rikabije, wihe amahoro wibuke ko icyo bakora cyose batamugutwara niba koko urukundo ruhari. Niba kandi byanze, ibuka ingingo twahereyeho.

3. Irinde no mu gihe ahora agutota amagambo runaka

Abagore bagira akantu ko kuba yakomeza kujya akwereka ibintu runaka mu gihe abona ko ntacyo wibwira. Irinde kubabazwa nabyo. Niba umugore ahora agutota ayo magambo, si ngombwa ko utangira kumuca inyuma cyangwa ngo umufate nk’ikibazo. Nyaruka ugire icyo umuzanira niba wagiye hanze y’urugo bizajya bihita birangira. Irinde nawe guhora umucyurira ngo wamubonanye n’abantu kuko uba uri kumwangiza utisize.

Wikwibwira ko ntanyungu n’imwe yo gushyamirana ko mu rugo ngo uhite ujya kwiyahuza inzoga, kuko burya kugira umumaro iyo wabigenzemo neza. Niba rero ahora agutonganya shaka uko ubikemura utishoye mubindi byakwica.

4. Itwararike abana bawe b’abakobwa

Umwana w’umukobwa ushobora kumurera neza ijana ku rindi igihe akiri muto ariko iyo amaze gukura ntubasha kumugumaho nka mbere. Umwana w’umukobwa rero iyo atangiye kugira utugahunda twe ukamuhangayikira ugakabya uba uri kwikururira urupfu. Niba ubona atangiye kuyoboka inzira mbi, bitware gake umwicaze hasi umubwire ibyingenzi.

Niba umubwiye akanga kumva, biharire Imana n’ubuzima aziga byanze bikunze, wituma arinda no kuzakwica kuko umubangamira bikabije ngo uragerageza ku murinda. N’iyo atakwica kandi ubuzima bwawe butajya butuza bugahora bumuhangayikiye bikabije burangirika.

Ni byiza ko ugira ibyo woroshya mu buzima kugira ngo nawe ubashe kugira ubuzima bwiza kuko hari ibyo uba utabona aho ubihungira.

Src: ghclues.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tungandame.katorike3 years ago
    nukurinsanze ibyomuvu ga aarikobimeze.niyompamvu usanga,umuntu utihanganira.biriyamwavuzehejuru.bimuviramokwiyahurakoko? kutugyirinama..nibyagaciro.kd abwirwabenshi ,akumvabeneyo!!!
  • tungandame.katorike3 years ago
    nukurinsanze ibyomuvu ga aarikobimeze.niyompamvu usanga,umuntu utihanganira.biriyamwavuzehejuru.bimuviramokwiyahurakoko? kutugyirinama..nibyagaciro.kd abwirwabenshi ,akumvabeneyo!!!
  • tungandame.katorike3 years ago
    nukurinsanze ibyomuvu ga aarikobimeze.niyompamvu usanga,umuntu utihanganira.biriyamwavuzehejuru.bimuviramokwiyahurakoko? kutugyirinama..nibyagaciro.kd abwirwabenshi ,akumvabeneyo!!!





Inyarwanda BACKGROUND