RFL
Kigali

Ese igihe kirageze ngo amakipe yo mu Rwanda ayobowe nk'imiryango yegurirwe abantu ku giti cyabo bashoramo agatubutse? - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/09/2020 10:01
0


Nyuma y'uko amakipe abiri akina icyiciro cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda abonye abayobozi bashya bafite imigabo n'imigambi byo kubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe, benshi baribaza niba igihe kigeze ngo amakipe ayobowe nk'imiryango (Association) yava kuri iyo gakondo ikurura umwiryane wa buri gihe mu buyobozi akegurirwa abantu ku giti cyabo.



Mvukiyehe Juvenal yatowe nk'umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports, nyuma yo kwigaragaza ku isoko agurira iyi kipe abakinnyi bakomeye ndetse n'umutoza ufite izina, agerekaho no kugura Bus izajya itwara abakinnyi b'iyi kipe. Yatangaje ko yatangiye umushinga w'igikombe muri uyu mwaka Kandi ugeze kuri 70% ngo ushyirwe mu bikorwa.

Ibi byatumye benshi batekereza ko amakipe ayobowe nk'imiryango yeguriwe abantu ku giti cyabo byatanga umusaruro mwiza. Babihuza n'ibibazo byo muri Rayon Sports bimaze igihe ariko byatorewe umuti n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, rukuraho Komite yari iyoboye rushyiraho iy'inzibacyuho igomba kuyobora mu minsi 30.

Kiyovu Sports izaba umutangabuhamya mwiza w'ibizava mu musaruro w'ubuyobozi bishyiriyeho bashaka, ubuhamya bushobora kuba bwiza cyangwa bubi.

KANDAHANO UKURIKIRE IKIGANIRO KU BAYOBOZI BAKENEWE MU MAKIPE YO MU RWANDA KUGIRA NGOUMUSARURO UKENEWE UBONEKE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND