RFL
Kigali

Rayon Sports ikeneye miliyoni 80Frws zo kugura abakinnyi bashya bakenewe – Murenzi Abdallah

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/09/2020 14:57
2


Umuyobozi w’inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangaje ko kugira ngo iyi kipe abereye umuyobozi igire imbaraga n’ubushobozi bwo guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino, ikineye byibura miliyoni 80Frws zo kugura abakinnyi bashya kuko abo ifite kuri ubu, abashoboye ari 50% gusa.



Mu kiganiro Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020, yavuze ko umutoza Guy Bukasa yifuza abakinnyi bakomeye kugira ngo atware ibikombe, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru hakenewe miliyoni 80 FRW zo kugura abakinnyi bashoboye.

Abdallah yagize ati “Mu ihererekanyabubasha twabwiwe ko hari abakinnyi 43 barimo 33 bo mu ikipe ya mbere n’abandi 10 bakiri bato. Abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports ni 50% gusa. Dukeneye miliyoni 80 FRW zo kugura abakinnyi bashya bashoboye”.

Abdallah yavuze ko umutoza Guy Bukasa ari ku rwego rwa Rayon Sports kuko mu biganiro bagiranye yaberetse icyerekezo cyiza yifuza gukoreramo ndetse anabaha inama zikomeye z’uko bakubaka ikipe itajegajega ihatanira ibikombe.

Murenzi yavuze ko bifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo bamuhe ibyo yifuza hanyuma bazamusabe umusaruro mu kibuga.

Agaruka ku bafatanyabikorwa, Murenzi yavuze ko ibiganiro na SKOL bikomeje ndetse hari ibyo yemera kongera kugira ngo bakomezanye gusa amasezerano ngo aracyaganirwaho n’impande zombi.

Ku bandi bafatanyabikorwa, Murenzi yavuze ko bagiye gusubukura ibiganiro na Airtel ndetse na Radiant kugira ngo bakomeze gukorana.

Murenzi yavuze ko iki cyumweru ibiro bya Rayon Sports biraba byabonetse ndetse bamaze kuvugana n’abafite ibikombe by’ikipe kuba babizanye ku buryo nibafungura ibi biro bazahita babishyiramo.

Yagize ati "turashaka ko ikipe iba ifite ibiro, bizwi ngo ikipe ibarizwa aha. Turi kuhashaka kandi twakoze budget. Twavuganye n’abayobozi ba Rayon Sports yatwaye ibikombe bayiyobora kandi bemeye kubizana".

Mu rwego rwo kugarura ubumwe mu ikipe, Murenzi yavuze ko abafana bose bahagaritswe ku ngoma ya Sadate bagomba kugaruka ndetse n’ibihano byabo byakuweho.

Abajijwe ibijyanye na Bisi, Murenzi yavuze ko ari igikoresho bakeneye ndetse bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iboneke vuba.

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yavuze ko yiteguye gufasha ikipe mu gushyiraho amategeko ajyanye n’igihe ndetse no kurinda ikipe kujya mu manza zitari ngombwa.


Murenzi Abdallah yatangaje ko Rayon Sports ikeneye miliyoni 80 zo kugura abakinnyi bashya

Rayon Sports irifuza kugura abakinnyi bashya basimbura abagiye

Abafana n'abakunzi ba Rayon Sports basabwe kugira uruhare rukomeye kugira ngo haboneke miliyoni 80 Frws






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habarugira jean paul3 years ago
    Mutekere ukuntu mwatwegera nkabafana bomuntara natwedushireho unusanzu wo kwiyubakira ekipe yacu kuko tubona duhejwe muri ekipe ndirubavu busasamana.
  • Nshimiyimana isaie 3 years ago
    Nibyiza kuri iki cyemezo cy,okugura abandi bakinnyi basimbura abagiy kugirango tubashye guhatanira ibikombe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND