RFL
Kigali

Etamé Mayer wakiniye Arsenal yahaye ikaze abana batatu b’ingagi biswe amazina n’abakinnyi bayo barimo Aubameyang

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/09/2020 13:20
0

Umunyabigwi Ukomoka muri Cameroon wahoze ari myugariro w’ikipe ya Arsenal, Lauren Etamé Mayer, yahaye ikaze mu muryango mugari w’iyi kipe, abana batatu b’ingagi baheruka kwitwa amazina n’abakinnyi bayo barimo kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Leno.



Tariki ya 24 Nzeri 2020, nibwo habaye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse, aho ku nshuro yawo ya 16 abiswe amazina ari 24 bo mu miryango itandukanye.

Bwa mbere mu nshuro 16 umuhango wo Kwita Izina wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku nshuro ya mbere kandi Abakinnyi batatu ba Arsenal barimo kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang wise umwana w’ingagi izina rya Igitego; Héctor Bellerín wise ingagi izina rya Iriza na Bernd Leno wayise Myugariro, nibo bari abashyitsi muri uyu muhango.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uwahoze ari myugariro wa Arsenal, Lauren Etamé Mayer, yahaye ikaze aba bana batatu b’ingagi mu muryango mugari w’iyi kipe.

Yagize ati “Murakaza neza mu muryango wa Arsenal, Igitego, Iriza na Myugariro! Aubameyang, Bellerín na Leno bise amazina abana batatu b’ingagi. Ibihe bidasanzwe byandyoheye, ndashimira cyane Visit Rwanda”.

Lauren Etamé Mayer yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi muri 2018, aho yise umwana wo mu muryango Kwitonda, amuha izina ‘Ikipe’.

Etame Mayer yayikiniye Arsenal hagati y’umwaka wa 2000 na 2007, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye, akaba yarafashije ikipe y’igihugu ya Cameroon kwitabira amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika begukanye mu 2000 na 2002, n’igikombe cy’Isi.


Ubutumwa bwa Etame Mayer yanyujije kuri Twtter aha ikaze abana b'ingagi biswe amazina

Abakinnyi batatu ba Arsenal bise amazina abana b'ingagi batatu

Lauren yabaye umukinnyi ukomeye mur Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND