RFL
Kigali

Rose Leslie na Kit Harington bakinanye muri ‘Game Of Thrones’ baritegura kunguka imfura yabo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:28/09/2020 17:40
0


Abakinnyi ba sinema Rose Leslie na Kit Harington bamenyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane ya “Game Of Thrones” baritegura kunguka imfura yabo bombi nyuma y’imyaka 2 bamaze basezeranye kubana akaramata.



Rose Leslie na Kit Harington bamenyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane ya ‘Game of Thrones baritegura kunguka imfura yabo bombi. Rose Leslie na Kit Harington bose bafite imyaka 33 y’amavuko, iyi nkuru nziza ku muryango wabo yamenyekanye kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje, mu ifoto yanjujijwe mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza yagaragazaga Rose atwite.

Rose Leslie
Rose Leslie aritegura kwibaruka imfura ye

Rose na Kit bahuye bwa mbere mu mwaka 2012 mu ifatwa ry’amashusho ya Filime ya Game Of Thrones (yatangiye gusohoka kuva mu mwaka 2011 kugeza 2019) bahuriyemo bombi nyuma baza gukundana. Muri iyi Filime y’uruhererekane bombi bakinanyemo bamenyekanye ku mazina ya Ygritte na Jon Snow, ndetse no muri filime bakinanye nk’abakunzi gusa Rose ntiyongeye kuyigaragaramo nyuma y’uko uwo yakinaga muri Filime (Ygritte) apfuye mu gice (Season) cyayo cya kane.

Rose and Kit

Rose na Kit bahuriye mi ifatwa ry'amashusho ya Game Of Thrones

Aba bombi batangaje ko bitegura kurushinga muri Nzeri 2017 nyuma yaho ni bwo baje gusezerana kubana akaramata muri Kamena 2018 mu birori byabereye muri Scotland. Ibi birori by’ubukwe bwabo byari byitabiriwe n’abakinnyi bagenzi babo bakinanye muri Game Of Thrones harimo nka Emilia Clarke, Maisie Williams na Sophie Turner.

Rose and Kit marriage

Kit na Rose barushinze mu mwaka 2018

Mu mwuga wabo wo gukina sinema, Kit Harington ni umwe mu bazagaragara muri filime ‘Eternals’ ya Marvel Cinematic Universe izasohoka muri Gashyantare umwaka utaha wa 2021 ikazagaragaramo ibyamamare bikomeye cyane muri Sinema harimo nka Richard Madden, Gemma Chan na Angelina Jolie. Rose umugore we nawe azagaragara muri filime yiswe Death On The Nile izasohoka uyu mwaka.

 

Src: Fox News & Daily Mail

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND