RFL
Kigali

Imyaka 6 ayitegura: Migambi agiye gusohora Album y’indirimbo 50 y’urugendo rwagutse rw’umugenzi ugana mu Ijuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/09/2020 12:35
3


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Migambi Gilbert uzwi kandi nka Migambi Nyawe, agiye gupfundura agaseke k’umuzingo (Album) y’indirimbo 50 zishushanya urugendo ruvuguruye rw’umugenzi ugana mu Ijuru.



Migambi amaze iminsi yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza amashusho y’integuza ya Album ifite umwihariko yise ‘Inyanja’ mu rwego rwo kugaragaza ivugabutumwa ryagutse afitiye abatuye Isi.

Ku wa 01 Ukwakira 2014, ni bwo Migambi umunyamakuru wa Magic Fm, yatangiye gutegura iyi Album. Azizihiza imyaka itandatu ayitegura ku wa 01 Ukwakira 2020 ari nabwo azasohora indirimbo ya mbere iriho.

Ni Album yahaye umwanya! Yayikozeho mu buryo bw’amajwi, yiyandikira buri ndirimbo iyigize, ayungurura amajwi n’ibindi byakomeje iyi Album y’indirimbo zihimbaza Imana.

‘Inyanja’ izumvikanaho indirimbo ze bwite, n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Migambi yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ziri kuri iyi Album, ari ubutumwa Imana yanyujije muri we bureba abagenzi bagana ijuru. Avuga ko igizwe n’ibihangano by’umwuka bikumbuza abazabyumva ijuru ndetse no kureka ibyaha ‘bagahindukirira Uwiteka’.

Uyu muhanzi avuga ko imyaka itandatu ishize ategura iyi Album, imuha icyizere ko abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo ‘buhindure benshi kandi bukangure n’abaguye.

Migambi ati “Imyaka 6 nkora iyi Album bisobanuye byinshi kuri njye ariko ikigenzi n’uko ari igisobanuro cy’umukozi ugandukiye Sebuja. Kandi ikaba urugero rwiza rwo kumvira Nyir’umurimo, ukagenda uko imbaraga zawe zingana kuko atari ku bwacu gushobora n’ubwo ari twe tugambirira.”

Akomeza ati “Naho icyo nyitezeho, icyo cyo ni umurimo wa Data kuko ari we ureba ahazaza, gusa njye nakifuje ko uzayitega ugutwi atakinangira umutima we kuko ni njye na we Imana ishaka. Mbega byiza twese duhuriye mu ijuru! Isobanuye umubano wanjye udakuka n’Imana, isobanuye kwihangana no kumvira, buri kimwe cyose mu gihe cyacyo.”

Iyi Album ‘Inyanja’ izaba igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico. Migambi yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Migambi agiye gusohora Album ya mbere amaze imyaka itandatu ategura yakubiyeho indirimbo 50

Album 'Inyanja' ya Migambi Nyawe ishushanya urugendo rwagutse rw'umugenzi ugana mu Ijuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo Gilbert3 years ago
    Courrage Muvandimwe turagukigikiye kabisa
  • Umubyeyi diane3 years ago
    Turagushyigikiye migambi wacu Imana igume ikwagure muribyose
  • CoachMrGad3 years ago
    Turagushyihikiye mukozi w'imana





Inyarwanda BACKGROUND