RFL
Kigali

'Katerina' ya Bruce Melodie yabyinwe n’abarimo Guverineri wa Mombasa mu gitaramo gikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/09/2020 9:45
5


Indirimbo “Katerina” y’umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce Melodie yongeye kumuhesha ishema mu gitaramo gikomeye muri Kenya cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka, bagaragaje ko banyuzwe n’umurishyo wayo.



Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, ibihumbi by’abanya-Kenya bavuye imihanda yose bakoraniye mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, mu gitaramo cyasusurukijwe n’abahanzi bakomeye barimo Otile Brown, Masauti, King Kaka, Khaligraph Jones n’abandi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere na Guverineri w’Umujyi wa Mombasa, Hassan Joho, Mishi Mboko, Badi Twali na Senateri wa Mombasa Mohamed Faki.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye bibereye muri Kenya, nyuma yo kwemererwa kw’amakoraniro y’abantu, nyuma y’igihe kinini abantu babuzwa guhura kuva muri Werurwe 2020, kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo muri Kenya, byahuriranye n’uko Perezida Uhuru Kenyatta aherutse gutangaza ko ubukerarugendo bwemewe imbere mu gihugu. Ndetse ko n’abava hanze y’Igihugu bemerewe gusura iki gihugu.

Abitabiriye iki gitaramo, bavugaga ko iki ari igihe cy’uko ubukerarugendo bwongera kwinjiriza Kenya. Biteganyijwe ko, kuri uyu wa kabiri, Perezida Kenyatta atangaza andi mabwiriza ku nshuro ya 12 yo kwirinda Covid-19.

Biteganyijwe ko amashuri muri Kenya afungura mu Ukwakira 2020, ndetse amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo, utubari n’utubyiniro nabyo bihanzwe amaso na benshi ko bishobora gufungurwa.

Iyi ndirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melodie yacuranzwe muri iki gitaramo mu gihe cy’iminota irenga ibiri, buri wese yafatanyije n’abahanzi ndetse na Guverineri Joho bayiteye kuyiririmba.  Abitabiriye iki gitaramo kandi bafatanyije na Guverineri Joho babyinnye indirimbo 'Jerusalema' y'umunya-Afurika y'Epfo Master KG.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KATERINA' YA BRUCE MELODIE

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo baririmbaga basubiramo amwe mu magambo agize iyi ndirimbo, ndetse bakitera hejuru mu rwego rwo kugaragaza ko bacengewe n’uburyohe bw’iyi ndirimbo.

Si ubwa mbere indirimbo ‘Katerina’ inyura amatwi y’abakomeye. Ku wa 19 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, agaragaza amashusho ya Guverineri wa Mombasa, Joho yatwawe n’uburyohe bw’iyi ndirimbo.

Bruce Melodie yavuze ko aya mashusho yayahawe na Mike Sonko Guverineri wa Nairobi muri Kenya. Arenzaho ati “Iyo igihe kigeze birakunda.”

Indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melodie ifite iminota 4 n’amasegonda 35’ yasohotse ku wa 16 Nzeri 2019, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 4. Yatanzweho ibitekerezo birenga 2 700.

Guverineri wa Mombasa, Joho yaryohewe n’umurishyo w’indirimbo ‘Katerine’ ya Bruce Melodie

Ibihumbi by'abantu bahuriye mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubukerarugendo

Ali Kiba ni umwe mu bahanzi bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe muri Kenya nyuma y'igihe kinini kubera Covid-19

Indirimbo 'Katerina' ya Bruce Melodie yabyinywe n'ibihumbi by'abantu barimo Guverineri wa Mombasa Joho

REBA KUVA KU MASEGONDA 01 KUGEZA KU MINOTA 02 UKO INDIRIMBO 'KATERINA' YA BRUCE MELODIE YABYINWE MURI KENYA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Francois3 years ago
    Umusaza numusaza
  • vava 3 years ago
    ok
  • Francis3 years ago
    Uyu we arandenga kabisa
  • Bimawuwa3 years ago
    Ngirango murabireba neza ko nta munyarwanda watumiwe gucurango muri icyo gitaramo ariko icyo gitaramo kibereye kigali abo ba curandi nibo batumirwa bakuur bagahabwa na VP five star hotel V8 no kubakiriza indabo ariko abacu iyo bagiye ngirango bagenda na bus nkumunsi iyo ndirimbo i heating top 2 kuruhande raw artist bandits unknown tugomba gush agaciro ibyi wacu cyane kurusha ibyo handi.
  • Kouffur 3 years ago
    Njyewe MBA Nairobi kabisa ntimubeshye ikunzwe kubi harumuturanyi wanjye we ayihozamo ahubwo amaze kundambira kubera kuyicuranga cyane





Inyarwanda BACKGROUND