RFL
Kigali

Yavukiye muri Afrika y'Epfo, ni we mukire 4 muri Amerika! Inama 5 Elon Musk agira abacuruzi n'abifuza kubujyamo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/09/2020 6:00
0


Ubucuruzi ni imwe mu nzira zigeza benshi ku byo bashaka n'ubwo bitaba byoroshye kubigeraho cyangwa guhirwa muri ubu bucuruzi. Gusa umuhanga yaragize ati ”Nta mukuru nk’umuto waribyonye”. Elon Musk ni we ufite umushinga wo kongerera ubwenge abantu binyuze mu mushinga we yize. Menya inama 5 aha buri wese uri mu bucuruzi.



Elon Musk ni umuwe mu bakire bari ku murongo w’imbere muri yi minsi, uyu afite iminshinga myinshi anyuza mu bigo bye birangajwe imbere na Tesla, Space X ndetse n’ibindi. Bwana Musk afite umushinga utegerejwe na benshi n'ubwo hari abo wateye ubwoba. Ni umushinga witwa ”Neuralink” ugamije kuzajya wongerera ubwenge abantu bitewe n'agakoresho kazajya kaba kashyizwe mu bwonko bwa muntu.

Ubutunzi bw’uyu mushoramali bwarikubye muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19 dore ko yungutse arenze Miliyari y'amadorali. Musk abyarwa n'umubyeyi w'umunyafurika y'epfo n'umunya-canada, akaba yarakuriye muri Afrika y'epfo ndetse ni naho yize amashuri abanza n'ayisumbuye aza kuhava ubwo yari amaze gutangira kaminuza. 


                     Umushoramali Elon Musk 

Magingo aya ni we mukire wa 4 mu bantu bose batuye muri Leta  Zunze Ubumwe za Amerika akaza mu icumi ba mbere ku Isi, akaba n'umwe mu bahanga mu ishoramali ry’ikoranabuhanga. Nk’umwe mu bakoze ubucuruzi bukabahira hari inama ahereza abantu bifuza kujya mu bucuruzi buhamye.

1.      Kora ufite intego

Ku ruhande rw’uyu mushoramali ntabwo yemera ko intsinzi iva mu kugira intumbero ifatiye ku kugira amafaranga menshi cyangwa kuzamurwa mu ntera ku kazi ahubwo we yemera ko ibikorwa ari byo bya mbere ndetse no gukora ibintu mu buryo bunoze.

Baho ufite intego yo gukora ikintu mu buryo bunoze kurusha undi wese, ni ukuvuga niba uri gukora ikintu ube mu bazana udushya kandi bakora neza kurusha bandi bose. Kuri Bwana Elon Musk yemera ko ibi kubigeraho na ya mafaranga benshi bifuje bagitangira wowe uzayabona kubarusha cyane kandi ahamye.

2.      Hora urajwe ishinga no kunguka ibitekerezo kandi bihamye

Mu kinyarwanda baca umugani bati ”Ugira Imana abona umugira Inama”. Uyu mukire akaba n’umushoramali mu ikoranabuhanga akaba afite intego yo kogoga isanzure, avuga ko abantu benshi mu buzima bwacu bimwe mu bidusubiza inyuma harimo guhora twumva ko turi mu kuri, nyamara ntabwo bishoboka ahubwo ku munyabwenge ahora ashaka uko yakwaguka mu bitekerezo.

3.      Jya wirinda kujarajara mu bintu byinshi, baho ushyira imbaraga zawe mu kintu kimwe

Elon yemera ko umuntu ubaho akora utuntu twinshi mu gihe kimwe biba bigoye ko yazamuka, gusa nanone gukora kimwe umwanya muto kikarangira ugakora ikindi yemeza ko ari byiza, muri make ni ugukora ikintu runaka ukagikora n'umutima wose.

Elon Musk ati ”Shyira imbaraga zawe mu kubaka ubwami bumwe cyangwa ikigo kimwe kuko iki gihe bizagufasha gukora ikintu kiza kandi mu gihe gito, icyo wihaye nikirangira uzafate ikindi”. Benshi mu buzima bibwira ko gukora ibintu byinshi mu gihe kimwe ari byiza gusa burya gukora ikintu kimwe kikarangira ugafata ikindi ni byo bizima kandi bitanaga umusaruro n'ubwo benshi bibagora.

4.      Irinde kugira ubwoba bwo gutsindwa

Umuhanga yaragize ati ”Udatsindwa ni uko ntacyo aba yakoze, cyangwa udahomba ni uko ntacyo aba yashoye”. Guhora utekereza intsinzi ndetse ukugirira icyizere ko ntacyo utashobora mu gihe hari abandi bakoze iki kintu uri kwifuza bakagishobora! Benshi mu buzima bagenda bacibwa intege n'uko nta cyizere bifitiye, gusa umuhanga yigeze kuvuga ati “Icyizere kirarema”. Baho wiyubaha kandi wifiye icyizere bizatuma ukora byinshi.

5.      Baho wibona mu batsinzi kandi bakomeye

Bwana Elon Musk yemeza ko benshi babaho batekereza ibintu biciriritse nyamara bakabaye bibona ari abantu bakomeye kandi bafite byinshi byo gukora. Ukwiriye kubaho wibona nk’indwanyi y’iterambere ndetse ugahora urajwe ishinga no gushyira imbaraga mu kwiteza imbere.

Src: hejobnetwork.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND