RFL
Kigali

Kiliziya 10 nini kurusha izindi zose ku isi: Harimo ishobora kwakira abantu barenga 45,000

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:28/09/2020 7:26
0


Ku isi hari amadini n'amatorero yagiye yubaka insengero nini cyane kandi zitangaje bitewe n'uburyo zubatswe, inyinshi muri izi nsengero n'ubwo zubatswe mu gihe cyo hambere zubakanywe ubuhanga buhanitse.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho Kiliziya 10 nini cyane kurusha izindi ku isi, ku isonga hakaba hari Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero irimo imva 100, harimo n'iz'Abapapa.

10. Minster Ulm (Ubudage)

Minster Ulm ni Kiliziya iherereye mu Mujyi wa Ulm mu Budage ni Kiliziya nini kandi ndende ifite metero 161.5, ubuso bungana na metero kare 8,260. Ni imwe mu nzu zikomeye z’ububiko bw’idini Gatolika mu Budage. Kubaka iyi Kiliziya byatangiye mu 1377 bihagarikwa igihe kirekire. Amaherezo ariko iza kurangira ku ya 31 Gicurasi 1890.

9. Kiliziya ya El Pillar (Espagne)

El Pilar iherereye mu mujyi wa Argon muri Espagne ni Kiliziya ya mbere yeguriwe Bikira Mariya. Hakurikijwe imyizerere ya hypothetike, Bikira Mariya yabonekeye Intumwa Saint James igihe yari mu masengesho ku nkombe z'umugezi wa Ebro mu gace ka Iberiya muri Esipanye.

Bikira Mariya yamweretse ishusho y'inyubako, hanyuma amutegeka kubaka iyi Kiliziya. Nyuma y’inyigisho ze, Saint James yubatse indi Kiliziya nto mu ntara ya Zaragoza mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yezu. Ifite ubuso bwa metero kare 8,318. Irimo ishusho ya Bikira Mariya iherereye muri chapelle ya Kiliziya. Ubu El Pilar ni hamwe mu hantu hasurwa cyane mu gihugu cya Espagne.

8. Church of Holy trinity (Portugal)

Iyi Kiliziya iherereye mu Karere ka Santarem mu gihugu cya Porutigali, yubatswe mu buryo bugezweho aho ishobora kwakira abantu barenga 9,000 icyarimwe. Iyi Kiliziya yeguriwe Bikira Mariya. Yubatswe hagati ya 2004 na 2007 n’umwubatsi w’Umugiriki Alexandros Tombazis, ifite ubuso bwa metero kare 8,700.

7. Liverpool Cathedral (United Kingdom)

Kiliziya ya Liverpool niyo ndende mu gihugu cy'u Bwongereza kuko ireshya na metero 189, ikaba iri ku mwanya wa karindwi ku isi. Ifite metero 101 z'uburebure, izwi kandi nka katedrali ya Metropolitani ya Kristo Umwami. Yatangiye kubakwa mu 1904 yubatswe mu byiciro bitandukanye yuzura mu 1978, ifite ubuso bwa metero kare 9,687. Iyi kiliziya kandi bakaba bakunda kuyita Metropolitan Cathedral of Christ the King.

6. Basilica of Our Lady of Lichen (Poland)

Basilica Of Our Lady Of Lichen yubatswe ku butaka bungana na metero kare 10,090 n'uburebure bwa metero 141.2. Ni imwe muri Kiliziya nini ku isi, iherereye mu mujyi wa Konin muri Polonye. Yatangiye kubakwa mu 1994 bitwara imyaka icumi kugira ngo irangire, ifite amadirishya 365, inzugi 52 n’inkingi 12 zigereranya iminsi 365 igize umwaka n’ibyumweru 52 bigize umwaka hamwe n’intumwa 12 za Yezu Kristo.

5. Kiliziya ya Milan (Italy)

Kiliziya ya Milan iherereye mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Ni Kiliziya nziza cyane igaragaza urugero rwiza rw’ubwubatsi. ihagaze ku burebure bwa metero 108.8 ikaba iriho ishusho ya zahabu ya Bikira Mariya (Milan Madonnia). Kubakan Milan byatangiye mu 1386 bikomeza ibinyejana bitanu byakurikiyeho. Ni Kiliziya nini ifite uburebure bwa metero 157 kandi ishobora kwakira abantu 40,000 icyarimwe, irimbishijwe n'amashusho meza agera ku 3,400.

4. Cathedral of Saint John the Divine (USA)

Katedrali ya Mutagatifu Yohani Divine iherereye mu mujyi wa New York. Ni katedrali nini y'Abangilikani, ifite ubuso bw’imbere bwa metero kare 11,200 n'uburebure bwa metero 183.2. Kubaka iyi katedrali byatangiye mu 1892, yubatswe n'abubatsi babiri b'Abanyamerika bazwi cyane, George Heins na Christopher Grant Lafarge.

Kubaka iyi nyubako itangaje byatwaye imyaka irenga 20. Nyuma y'urupfu rwa George Heins, abubatsi bashya bahinduye igishushanyo cyayo bakoresha ikindi cya Gothique bakomeza kubaka, iza kuzura nyuma yo guhagarara imyaka myinshi bitewe n'intambara ya kabiri y'isi yose, ariko mu mwaka wa 2011 yongeye gusanwa bitewe n'uko yaje gufatwa n'inkongi y'umuriro igice cyayo gito.

3. Seville Cathedral (Esipanye)

Katedrali ya Seville iherereye mu mujyi wa Seville muri Espagne ni katedrali nini ku isi. Ifite ubuso bw’imbere bwa metero kare 11,520. Ni imwe mu nzu ndangamurage wa UNESCO. Iyi Katederali kandi izwiho ko umuvumbuzi wamenyekanye cyane ku isi Christopher Columbus ariho yaruhukiraga.

2. Basilica of the National Shrine of Our Lady Of Aparecida (Brazil)

Basilica of the National Shrine Of Our Lady of Aparecida ni Katedrale ya kabiri nini ku isi ifite ubuso bwa metero kare 12,000. Iherereye mu mujyi wa Aparecida mu gihugu cya Brezil. Ishobora kwakira abantu barenga 45,000. Iyi Katedrale ni iya kera cyane kuko yubatswe hagati ya 1834 na 1888. Ariko na n'uyu munsi igaragara nk’inyubaboko igezweho ku isi.

1. Saint Peter’s Basilica (Vatican City)

Basilika yitiriwe Mutagatifu Petero iherereye mu mujyi wa Roma. Ifite metero 186 z'uburebure kandi ubuso bw’imbere bungana na metero kare 15,160. Basilika ya Mutagatifu Petero ishobora kwakira abantu barenga 20,000 icyarimwe.

Iyi Bazilika yubatswe mu 320 nyuma y’urupfu rwa Yezu Kristo, yubakwa n’umwami Konsitantin, mu kinyejana cya 15 na Papa Nicolas V. Mu gisenge cyayo harimo amashusho agera ku 140 y’abatagatifu batandukanye. Gushushanya aya amashusho byatangiye mu 1662 birangira mu myaka 41. Bazilika ya Mutagatifu Petero irimo imva 100 zirimo n'iz'Abapapa, umwami w'abami w'Abaroma Otto II n'Umwamikazi wa Suwede Christina.

Src: themysteriousworld.com & vocal.media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND