RFL
Kigali

Umuramyi Israel Mbonyi yasusurukije abarebye igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2020 23:51
0


Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryasojwe nyuma y’ibyumweru 15 ari nk’ihame ko buri wa Gatandatu, abaturarwanda n’abandi bareba Televiziyo Rwanda n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barikurikira.



Ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, mu gitaramo gikomeye cy’umuramyi Israel Mbonyi witegura gusohora indirimbo nshya yise ‘Urwandiko’ mu cyumweru kiri imbere.

Risojwe rimaze ibyumweru 15 riba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ryatangijwe ku wa 20 Kamena 2020, aho habaga igitaramo kimwe mu Cyumweru.

Iwacu Muzika Festival yatangiraga saa mbili n’iminota 45’ z’ijoro ikamara isaha irenga, yateguwe na kompanyi ya East Africa’s Promoters ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ArtRwanda-Ubuhanzi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Bank ya Kigali (BK), Tembera u Rwanda na Intare Conference Arena (ari naho igitaramo cyaberaga)

Kuva iri serukiramuco ryatangira muri uyu mwaka ryaririmbyemo abahanzi barimo Mani Martin, Queen Cha, Patient Bizimana, Riderman, Yvan Buravan, Knowless Butera, Bruce Melodie, Social Mula, Igor Mabano, Jay Polly, Makanyaga Abdul, Masamba Intore, Christopher Muneza, Charly&Nina na Israel Mbonyi warisoje.

Iwacu Muzika Festival yabaga ku nshuro ya kabiri kandi yagaragayemo abanyempano mu buhanzi, ubugeni, gushushanya n’abandi bitabiriye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rimaze gushyira impano zikomeye ku isoko.

Israel Mbonyi wasoje iri serukiramuco yaririmbye mu gihe cy’iminota irenga 40’ ashyigikiye n’amasura mashya y’abaririmbyi bamufashije gutanga ibyishimo kuri benshi n’itsinda ry’abacuranzi b’abahanga kuri ngoma, kuri gitari n’ibindi.

Mbonyi yaririmbye indirimbo zirimo ‘Karame’ yasohoye ku wa 31 Nyakanga 2019, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3 ku rubuga rwa Youtube.

‘Karame’ ni imwe mu ndirimbo ze zatanzweho ibitekerezo na benshyi banyurwa n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.

Umuramyi Israel Mbonyi yaririmbye mu gitaramo giherekeza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryabaga ku nshuro ya kabiri

Asoje kuyiririmba yashimye abantu bose bakuriye iki gitaramo, abasibira umugisha. Yakomereje ku ndirimbo yise ‘Mbwira’ imaze amezi icyenda isohotse, aho imaze kurebwa n’abantu basatira gato miliyoni 2.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Nzi ibyo nibwira’ na Nturi wenyine’ imaze amezi 11 isohotse. Agiye kuririmba indirimbo ‘Sinzibagirwa’ yavuze ko nawe ayikunda cyane, ndetse asaba buri wese wagiriwe neza n’Imana kudaterwa isoni no kuvuga ko afite umwami ukora ibitangaza.

Indirimbo ye ‘Sinzibagirwa’ imaze imyaka itatu, yarebwe n’abantu barenga miliyoni 3 ku mpuzandengo y’uko buri mwaka yarebwaga n’abantu miliyoni imwe. Ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zizwi na benshi, kuva mu 2011 atangira umuziki.

Uyu muhanzi yanyuzagamo akaganiriza abari bakurikiye iki gitaramo, ndetse akabasibira umugisha.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Hari ubuzima’, nayo imaze imyaka itatu isohotse. Asoje iki gitaramo, yashimye abamukurikiye, ati “Mwakoze cyane! Ndabakunda, Imana ibahe umugisha.”

Mbonyi yakoze iki gitaramo abanjirijwe n’abarimo Diane ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko ufite impano mu gushushyanya cyane abantu.

Uyu mukobwa yavuze ko ari impano yiyumvisemo akiri muto, ndetse iwabo baramushyigikira ajya kubyiga muri Uganda, anahatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi aho yungukiye umuryango mugari.

Yasabye ababyeyi b’abana bafite ubumuga kudapfukirana impano z’abo. Hirwa Diane yashushanyaga mu gihe umuhanzikazi Bukuru Christiane Tianna yarimo aririmba.

Christiane ni umwe mu bahanzikazi bitabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi winjiye mu muziki mu mezi macye ashize. Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo ‘Icyaha’ yatangije urugendo rwe ndetse na ‘Ishimwe’ asoza ashima buri wese wamuhanze amaso.

Mbonyi yaririmbaga aganiriza abakurikiye igitaramo yakoreye kuri Televiziyo Rwanda

Bamwe mu bakoresha Twitter, bavuze ko Mbonyi, abaririmbyi na Band yifashishije bahembuye imitima yabo

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo z'intoranywa mu zo amaze gusohora kuva atangiye umuziki nk'umuhanzi wigenga

Mbonyi yakoze iki gitaramo mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya yise "Urwandiko"

Umuhanzikazi Bukuru Christiane yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo 'Icyaha' na 'ishimwe'

Mbonyi yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro

Bukuru na Diane bitabiriye Art Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND