RFL
Kigali

Ibya Thomas Partey muri Arsenal byasobanutse, arabisikana na Torreira wifuzwa na Simeone muri Atletico Madrid

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/09/2020 12:07
0


Nyuma yuko umutoza wíkipe ya Atletico Madrid, Diego Simeone, ahamagaye Lucas Torreira ukina mu kibuga hagati muri Arsenal akamubwira ko amwifuza i Wanda Metropolitano, ibijyanye n’umunya-Ghana Thomas Partey mur Arsenal byahise bifata umurongo, akaba ategerejwe i London mu cyumweru gitaha.



Hashize igihe kirekire hatangajwe amakuru ko Arsenal yifuza Thomas Partey ukina mu kibuga hagati muri Atletico Madrid yo muri Espagne, gusa ariko amakipe yombi yananwe kumvikana ku giciro cyúyu mukinnyi kugeza ubwo shampiyona mu bihugu byombi zitangiye gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Nubwo amakipe atarumvikana ku giciro cy’uyu mukinnyi, ku giti cye yifuza guinira Arsenal kuko yanze kongera amasezerano muri Atletico Madrid.

Nyuma yuko umutoza Diego Simeone abonye ko uyu mukinnyi ifuza kuva muri Atletico Madrid akerekeza muri Arsenal, yatangiye gushaka umusimbura we.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, hamenyekanye amakuru ko Umutoza wa Atletco Madrid Diego Simeone yahamagaye umunya-Uruguay Lucas Torreira amubwira ko amwifuza muri Atletico Madrid.  

Ibinyamakuru byo muri Espagne no mu Bwongereza byatahuye ko ibiganiro hagati y’amakipe yombi birimbanyije ku buryo Arsenal yiteguye kurekura Torreira ikanashyraho amafaranga kugira ngo ibone Partey.

Biravugwa ko mu Cyumweru gitaha nta gihindutse Thomas Parte aza gusesekara I London.

 Partey yarigaragaje cane muri iyi myaka ibiri ishize, cyane ko yagiye yigaragaza mu mikino ya Champions League ndetse no muri La Liga byatume abengukwa n’amakipe atandukanye y’I Burayi arimo na Arsenal.

Arsenal nitabona Thomas Partey, ngo isoko ry’abakinnyi bakina i Burayi ribura iminsi 10 ngo imiryango ifungwe, izarangira amaze kubona undi mukinnyi ukina mu kibuga hagati uri ku rwego nk’urwa Partey, hagati ya Houssem Aouar ukinira Lyon yo mu Bufaransa na Jorginho ukinira Chelsea FC.

Thomas Partey arabisikana na Torreira asohoka muri Arsenal yerekeza muri Atletico Madrid

Lucas Torreira mu nzira zerekeza muri Atletico Madrid

Thomas Partey mu muryango winjira muri Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND