RFL
Kigali

Ruben Dias muri Man.City avuye muri Benifica, Jorginho na Partey muri Arsenal, Perisic muri PSG na Man.United! Ayazindutse avugwa ku isoko ry’i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/09/2020 12:09
0


Mu gihe isoko ry’abakinnyi ku mugabane w’i Burayi risigaje iminsi 10 gusa ngo rifunge imiryango, amakipe atandukanye akomeje kwiyubaka anakomeza impande zijegajega, Manchester City, Arsenal, PSG, Man.United na Chelsea akomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi ya nyuma yo kugura no kugurisha abakinnyi muri iyi mpeshyi.



Nyuma yo kwibikaho abakinnyi batari benshi barimo Ake muri iyi mpeshyi, Manchester City ntiranyurwa kuko Guardiola atangaza ko umukino umwe amaze gukina muri Premier League y’uyu mwaka yabonye ko mu bwugarizi bwe hakirimo ikibazo.

Ruben Dias aravugwa muri Manchester City

Mu gushaka umuti wíki kibazo, Man.City akomanze muri Benifica yo muri Portugal yitwaje Miliyoni 50 z’ama-Pound (£50m) ari nacyo giciro cy’uyu myugariro ukiri muto ukomoka muri Portugal.

Nicolas Otamendi usanzwe muri Man.City ashobora gutangwa muri Benifica, iyi kipe yo mu Bwongereza ikongeraho amafaranga kugira ngo ibone Dias.

Dias w’imyaka 23 y’amavuko wari mu ikipe y’igihugu ya Portugal yakinnye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2018, ni umwe mu bo Guardiola abona bamufasha kwitwara neza muri uyu mwaka  w’imikino.

Ibi bibaye nyuma yuko ikipe ya Sevilla yo muri Espagne ishyizeho amananiza kuri myugariro Jules Kunde wifujwe cyane na Pep.Guardiola utoza Manchester City.

Ntabwo Guardiola arabona umusimbura wa Vincent Kompany wavuye muri iyi kipe mu mezi 18 ashize.

Partey mu nzira zerekeza muri Arsenal

Ibya Thomas Partey muri Arsenal bishobora kuba bigeye gusobanuka, nyuma yuko umutoza Simeone wa Atletico Madrid atangaje ko yifuza Torreira ukinira Arsenal, bimwe mu binyamakuru byo muri Espagne no mu Bwongereza byatangiye kwandika ko Partey mu minsi micye araba asesekaye i London, aho Arsenal izarekura Torreira ikongeraho amafaranga kugira ngo ibone Partey.

Ikipe ya Arsenal kandi yatanze miliyoni 32 z’ama-Pound kuri Houssem Aouar w’imyaka 22 y’amavuko ukina mu kibuga hagati muri Lyon yo mu Bufaransa, gusa iyi kipe ntibikozwa kuko yifuza byibura miliyoni 54 z’ama-Pound kugira ngo imurekure.

Arsenal kandi yiteguye kwakira Jorginho ukinira Chelsea mu gihe cyose iyi kipe yaba iguze Declan Rice ukinira ikipe ya Westham United.

Biravugwa ko Perisic ashobora kwerekeza Old Traford

Amakipe abiri akomeye i Burayi, Manchester United na PSG ari kurwanira rutahizamu ukina aca ku mpande Ivan Perisic ukinira ikipe ya Inter Milan.

Biravugwa ko uyu rutahizamu ukomoka muri Croatia ashobora guhenda aya makipe amwifuza kubera ko umutoza wa Inter Milan, Antonio Conte atifuza kumurekura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND