RFL
Kigali

Dore impamvu zituma wumva udashobora kujya mu rukundo n'icyo wakora

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/09/2020 13:08
0


Iyo bigeze kuri iyi ngingo, dusanga 20% by’abantu badafite abakunzi (Single people) batarigeze bakundana na rimwe mu buzima bwabo, gusa ntabwo ari ukurengera. Niba uzi byibura batunu (5) badakunda kujya mu rukundo, byibura wumvise bavuga ngo ”Ntabwo nkunda ibintu by’inkundo, njye mba numva ntanabishobora”.



ESE KUKI ABANTU BAMWE BADASHOBORA KUJYA MU RUKUNDO BYOROSHYE ?

Abahanga mu bumenyamuntu bagaragaje ingero zishobora kuba impamvu nyazo zituma abantu bamwe bazinukwa gukundana burundu mu buzima bwabo. Zimwe muri izo mpamvu hazamo no kuba aba bantu nta cyizere bigirira, kuba batekereza ko nta muntu ushobora kubakunda by’ukuri, ndetse no kuba bifuza umuntu twakwita miseke igoroye cyangwa na none bakaba bafite ishusho mu ntekerezo zabo y’umuntu bumva bakundana nawe, uko azaba asa, bityo bikabagora gutanga amahirwe ku wundi muntu ubasanze kuko baba babona adahuje isura n’uwo batekereza.

Guteganya ibintu byinshi mu buzima bwawe bishobora gutuma udakunda ndetse ukaba wanabizinukwa burundu. Kuba uvuga uti ”Ntabonye umeze gutya ntaho ngiye” bikubera inzitizi n’imbogamizi zo gutanga amahirwe, bikazatuma uba umunyabwoba ku iherezo ukaziheba ukazaba inkomere yo kwihagararaho.

TUREBERE HAMWE IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO WATANGIYE KUBA INKOMERE YO KWIHAGARARAHO

·         Kugira ingorane zo kwegera abandi bantu

·         Kwigizayo umuntu ushatse kukwegera

·         Kwihunza ubushuti butandukanye n’ubwo usanganywe

·         Kwiyumvamo ibyiyumviro by’ubwoba mu gihe hari ugusabye ubushuti

·         Kugerageza kwigira mwiza

·         Kwirinda icyatuma usaba ubufasha undi muntu

·         Iteka uhora wifuza kuba uhuze mbese utiteguye kugira icy’ukorera umuti w’uguhoza ho amaso

Umuntu utifuza kujya mu rukundo akenshi usanga yirinda cyane, yiha intera ndende hagati ye n’abandi bantu kuko yanga gufata inshingano zo kuba yagira uruhare mu mibereho y’undi muntu, gusa ubusanzwe agaragara nk’umuntu usanzwe kandi umeze neza ndetse wifitiye n’icyizere gikomeye, gutera imbere no kwigira. Uyu muntu agerageza kwereka umuntu umwegereye ko nta bufasha na buto amukeneyeho, kabone n'ubwo byaba bihabanye n’ukuri.

NTABWO UYU MUNTU ABA YIFUZA KWIGA IKINTU GITUMA ABA UMUKUNZI W’UNDI MUNTU

Nk’ibindi bibazo byose bya muntu, ibi na byo bigira isano ikomeye n’ahashize he (Childhood’s Problems). Imbaraga zabo nke mu rukundo akenshi baba barazihawe n’ababareze cyangwa se abo bakuranye nabo. Ubusanzwe umwana yiga kuba umuntu ukomeye mu buryo bwose cyangwa akiga kuba umunyantege nke.

Ibi nanone biterwa no kuba uyu mwana afite ikibazo cyo kuba hari urukundo ateretswe n’ababyeyi be bombi cyangwa umwe muri bo kimwe no kuba yarahohotewe. Ibi bituma umwana yiga ko adakwiye kugira uwo yizera uwo ari we wese, ibi bikazagira ingaruka mu gihe azaba yarabaye mukuru akanga burundu ikintu cyose cyatuma yisanga yakundanye n’umuntu, noneho umwegereye wese akamwigizayo.

ARIKO SE BIRASHOBOKA GUHINDUKA UYU MUNTU AKABA YAKUNDA ?

Umuntu umeze gutya akenshi uzasanga ari wa wundi uhangayikishijwe n’impano ye n’ubuzima bwe muri rusange ku buryo ugerageje kumwegera akora uko ashoboye akamwigizayo. Kugira ngo uyu muntu ahinduke bizamusaba iki?

·         Iyige ho

Subiza amaso inyuma, urebe ahahise hawe uko hari hameze ndetse no mu byiyumviro byawe uko hateye. Icya mbere wiyumve kandi uniyakire wowe ubwawe wumve ko wabishobora.

·         Ihuze n’abandi mu bikorwa byo gufasha

Ushobora gucika ukubiri n’iki kibazo uramutse wihuje n’abandi bantu bafite aho bahuriye no gufasha bagenzi babo. Gerageza uganire n’umuntu ku buzima bwawe bwite, ku marangamutima yawe,…..

·         Shaka muganga umuganirize

Niba bikigoye wowe ubwawe, shaka muganga kabuhariwe agufashe, mubwire ku kibazo cyawe azaguha Inama zizagufasha. Ese ushobora kwiganiriza wowe ubwawe ? Bikore ubundi uhereze umwanya wa muntu ukwereka ko agukunze umwemerere kuba hamwe nawe ukurikize n’inama twaguhaye hejuru byanga bikunze bizashira wumve ko ukunzwe nk’uko ubibwirwa.


Source: Brightside






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND