RFL
Kigali

Korali Yesu araje yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndacyari Njyewe' yari igiye kubateranya n'Itorero-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2020 14:29
0


Korali Yesu Araje ibarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya LMS Kamukina, ikaba igizwe n'abaririmbyi bane gusa, yasohoye amashusho y'indirimbo yabo nshya yitwa 'Ndacyari Njyewe' basohoye mu buryo bw'amajwi mu minsi mike ishize.



Korali Yesu araje igizwe n'abantu bane, iri mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Igikundiro ifite igikomora ku buhanga bw'abaririmbyi bayo mu miririmbire yabo aho bakunze kuririmba mu majwi yabo y'umwimerere azira amakaraza, ibintu biryohera benshi bumva indirimbo zabo. Bazwi mu ndirimbo zirimo; Nta munyagara w'isengesho, Bundi bushya, Ungirira ibanga, Twarakubonye, Ubukwe n'izindi. 

Aba bariririmbyi badutangarije ko bafite gahunda nshya yo gushyira hanze indirimbo nshya buri kwezi, kuri ubu basohoye amashusho y'indirimbo yabo nshya bise 'Ndacyari njyewe' irimo ubutumwa bubwira abatuye Isi ko Imana idahindurwa n'ibihe. Ubwo bashyiraga hanze amajwi y'iyi ndirimbo mu minsi mike ishize, hari urubuga rwabanditseho inkuru yari igiye kubateza ibibazo bikomeye, gusa kuko ibyari bikubiyemo bihabanye n'ukuri kw'ibyo baririmbye nk'uko babitangaza, baje kwisobanura mu buyobozi bw'itorero baremerwa.


Korali Yesu araje yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndacyari njyewe'

Urwo rubuga tutari buvuge izina mu nkuru yacu, kuwa Kabiri tariki 25 Kanama 2020 rwasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti "Mu ndirimbo nshya: Korari Yesu Araje yagaye uburyo Abapasitoro babaye imburamumaro mu bihe bya COVID-19'. Hari amakuru avuga ko iyi korali yatumijweho n'ubuyobozi bw'Itorero igahatwa ibibazo ku nkuru babonye ivuga ku ndirimbo yabo, ariko nyuma y'ubusesenguzi bwimbitse, bikaza kurangira mu mahoro kuko basanze ibyo baririmbye ntaho bihuriye n'ibyanditswe muri iyo nkuru twakomojeho.

Korali Yesu araje yabwiye INYARWANDA ko yabeshyewe bikomeye kuko ibyanditswe muri iyo nkuru atari ukuri, ko nta n'aho bigeze babiririmba muri iyi ndirimbo yabo nshya ndetse ngo uwakoze iyo nkuru nta muntu n'umwe wo muri iyi korali yavugishije. Ikindi ni uko ngo badashobora gukora ikosa ryo kuvuga nabi abakozi b'Imana. Badutangarije ko ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo ari ubwibutsa abantu ko n'ubwo bari mu bihe bikomeye, Imana iri kumwe nabo.

Muhayimana Elisa Claude umwe mu bayobozi ba Korali Yesu Araje, yabwiye INYARWANDA ko mu ndirimbo yabo nshya 'Ndacyari njyewe' bibutsaga abantu ko nubwo bari mu bihe bikomeye, intama z'Imana ziriho. Ati "Twibutsaga abantu ko n'ubwo turi mu bihe bikomeye intama z'Imana ziriho kandi n'ubwo yaba imwe, Imana izatanga ingabo nyinshi ku bwayo. Ikindi kandi Imana yacu ntihindurwa n'ibihe uko byamera kose izahora yitwa Imana....".

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDACYARI NJYEWE' YA YESU ARAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND