RFL
Kigali

Amashuri azafungurwa mu Ukwakira! Ingendo rusange hagati ya Kigali n'Intara zafunguwe, saa Tatu isimbuzwa saa Yine

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2020 7:11
1


Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasubukuye ingendo mu modoka rusange hagati y'Umujyi wa Kigali ndetse n'Intara, inemeza ko isaha yo kugera mu rugo ku bantu bose ari saa Yine mu gihe hari hasanzweho saa Tatu. Amashuri nayo agiye gufungurwa mu Ukwakira.



  • Inkuru nziza ku banyeshuri bo mu Rwanda ni uko amashuri agiye gufungurwa mu gihe kitarambiranye nyuma y'amezi menshi bari bamaze bakurikira amasomo bari mu ngo iwabo kuva tariki 16 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y'Uburezi yafungaga amashuri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus. Inama y'Abaminisitiri yanzuye iti "Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira, izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa".

Mu kiganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine yatangaje ko mu Ukwakira (ukwezi kwa 10) muri uyu mwaka wa 2020 ari bwo amashuri azafungurwa, gusa ntabwo yose azafungurirwa rimwe nk'uko byanemejwe n'Inama y'Abaminisitiri, ahubwo Kaminuza n'amashuro makuru akaba ari yo azafungurwa mbere, kandi nabyo bigakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. 

Yavuze ko Minisiteri y'Uburezi n'amashuri bamaze igihe kinini bategura ifungura ry'amashuri. Ati "Iyo ari vuba tuba twatangiye urugendo, ku buryo guhera hagati mu kwa 10, amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura". Avuga ku bijyanye no kwirinda Covid-19 mu mashuri yagize ati "Ariko icyo dushimangira ni ukugaragaza uko bazubahiriza ya ntera hagati mu ishuri ndetse n'ibikoresho bijyanye n'isuku, aho bakarabira, aho bafatira amafunguro n'ibindi nk'ibyo."

Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa ariko hakiyongeraho ingamba nshya n'izahinduwe ku buryo bukurikira, nazo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.

-Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 Pm) kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 Pm).

-Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public transport) hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ziremewe.

-Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public transport) zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

-Amakoraniro (Social gatherings) y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

-Abitabira inama (Meeting and Conferences) ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

-Abatwara amagare mu bikora by’ubucuruzi (abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Inama y'Abaminisitiri yatangaje ko izi ngamba zafashwe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Yibukije abaturarwanda bose ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; Gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bamenyeshejwe ko bazafatirwa ibihano.

Nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, abantu bose hamwe bamaze kucyandura ni 4,798 (barimo abantu 9 bayanduye kuri uyu wa Gatanu) mu bipimo 484,841 byafashwe. Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni abantu 29 barimo 2 bapfuye kuri uyu wa Gatanu. Abakize iyi ndwara ni 3080, naho abakiyirwaye ni 1689. Ku Isi hose, abanduye Covid-19 kugeza uyu munsi bararenga Miliyoni 32 (32,765,247), abakize ni 24,178,421 naho abahitanwe nayo ni 993,464.


Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ufitamahoro cesarie3 years ago
    Twifuzagakomwatubwiranibanabazatangiraksminuza uyumwaka bazatangirirarimwenabasanzwebiga MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND