RFL
Kigali

Bite bya Jadon Sancho muri Manchester Unted? Ubuyobozi bwatanze amafaranga ya nyuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2020 17:28
0


Ikipe ya Manchester United ntirava ku izima mu gushaka kugura rutahizamu w’umwongereza ukina aca ku mpande, ukinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage, dore ko kuri ubu atanze amafaranga ya nyuma ntarengwa, ngo iyi kipe yo mu Budage nitayemera Man.United iramureka burundu.



Amakuru ava muri Manchester United aremeza ko Miliyoni 90 záma-pound, iyi kipe yemeye kuyarekura kugira ngo babone uyu mukinnyi bamaze igihe kitari gito birukaho, ariko Dortmund ikabagora.

Manchester Unted yagiranye ibiganiro na Borussia Dortund igihe kirekire ariko ntibahuze ku giciro uyu mukinnyi agomba kugurwa.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yatanze inshuro nyinshi amafaranga yo kugura uyu mukinnyi azwi nka ‘Bid’ ariko Dortmund ikayanga ikababwira ko bagomba kongera umubare wámafaranga kugira ngo babone uyu mukinnyi.

Nyuma o kubigendamo biguru ntege, mu minsi ishize Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Borussia Dortmund, Michael Zorc yahamije ko ibyo kuba Jadon Sancho yakwerekeza mu ikipe ya Manchester United ubu ari ibihuha ahamya neza ko uyu mukinnyi ari muri gahunda y’ikipe muri uyu mwaka w’imikino 2020-21.

Aya magambo ariko ntiyigeze aca intege Manchester Unted kuko igikomeye ku mugambi wo gushaka kugura uyu mukinnyi wigaragaje cyane mu mwaka ushze wímikino.

Kuri ubu Manchester United yemeye gutanga miliyoni 90 záma-pound kugira ngo babone uyu mukinnyi, Dortmund nitemera kumurekura kuri iki giciro, Man.United ngo irahita iva mubyo kumugura uyu mwaka ikazagerageza ikindi gihe.

Jadon Malik Sancho ukomoka mu Bwongereza yavutse ku itariki 25 Werurwe 2000, Uyu musore yanyuze mu makipe y’abakiri bato ya Watford na Manchester City mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund ya kabiri mu gihe mu mwaka wa 2017 aribwo yasinye amasezerano yo gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga ahita azamurwa muri Borussia Dortmund nkuru akinira kugeza magingo aya.

Amakuru ava muri Manchester United avuga ko nibatabona Sancho, bakomanga muri FC Barcelona bashaka Ousmane Dembele.


Manchester United yatanze amafaranga ya nyuma kuri Jadon Sancho


Ousmane Dembele ari mu batekerezwaho na Manchester United nibura Sancho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND