RFL
Kigali

Mourinho yahishuye ibihe bibi atazibagirwa yagiriye mu mupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2020 18:03
0


Umunya-Portugal utoza ikipe ya Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza, Jose Mourinho, yatangaje ko muri Real Madrid ariho hantu yagiriye ibihe bibi mu mupira w’amaguru atazibagirwa mu mateka ye.



Aganira n’imwe muri televiziyo yo muri Portugal, Mourinho yatangaje ko ubwo yatozaga Real Madrid afite ikipe imeze neza akaza gusezererwa muri ½ cya UEFA Champions League na Juventus kuri penaliti ari bwo yaryamye akabura ibitotsi bigatuma amara igihe kirekire atarabyakira.

Mu mukino wari wabereye ku kibuga cya Real Madrid cya Santiago Bernabeu, iyi kipe yasezerewe iri imbere y’abafana bayo nyuma yo guhusha penaliti.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mercado Aberto ukorera Portuguese television channel Sic, Mourinho yagize ati "Mbaye ndi utoranya ibihe bibi kurusha ibindi nagiriye mu mupira w’amaguru, nahitamo igihe dusezererwa na Bayern Munich muri UEFA Champions League ntoza Real Madrid".

"Twari ikipe nziza ku mugabane w’i Burayi, nta kibazo na kimwe twari dufite, twari twaratwaye La Liga n’amanota menshi, twaratsinze ibitego bitagira ingano ndetse n’uduhigo dutandukanye, nari mfite icyizere gikomeye".

"Icyantunguye kikanambabaza kurusha ibindi ni uko twinjiye muri Penaliti, twahisemo ko Cristiano Ronaldo, Kaka na Sergio Ramos, bagomba kubimburira abandi kuzitera, ariko kuzishyira mu izamu biranga, byarambabaje cyane".

Nyuma y’uwo mukino, Mourinho yamaze amezi 12 ataramworoheye mbere yuko agaruka muri Chelsea yo mu Bwongereza yahoze atoza.

Mourinho yanyuze mu makipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi kandi yose yayubatsemo amateka akomeye, arimo Real Madrid, Inter Milan, Chelsea na Manchester United.

Mourinho yatangaje ko ibihe bibi yagiriye muri ruhago yabigize atoza Real madrid

Byari ibihe bigoye muri uyu mukino wabereye Santiago Bernabeu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND