RFL
Kigali

Sadate yashimiye Perezida Kagame, asaba imbabazi, ashimangira kutazajya kure ya Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2020 17:21
0


Uwari Perezida wa Rayon sports, Bwana Sadate Munyakazi uherutse kuvanwa ku nshingano zo kuyobora iyi kipe na komite ye, yatanze ubutumwa bushimira abagize uruhare ngo ibibazo bya Rayon Sports bibonerwe umuti, barimo na Perezida Kagame, aboneraho umwanya wo gusaba imbabazi kubo batabanye neza, ashimangira kutazajya kure y’iyi kipe.



Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, ubera ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ‘RGB’ ruherereye mu mujyi wa Kigali, Sadate Munyakazi yatanze ubutumwa bukomeye asezera ku bakunzi ba Rayon Sports bari babanye nka Perezida w’iyi kipe.

Mu ibaruwa ndende Sadate yanditse, yagaragaje ibyatanzwe bishyikirizwa ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bugiye kuyobora mu nzibacyuho y’iminsi 30, birimo igikombe cya shampiyona 1 n’igikombe cya Padiri Frepo ndetse n’inyandiko zitandukanye.

Sadate Munyakazi yagize ati "Uno munsi mfite ibyishimo bidasanzwe kuko mpamya ko Rayon Sports ibonye umurongo ngenderwaho wifuzwa na benshi kandi uzahoraho iteka, uyu murongo uzageza Rayon Sports ku iterambere rirambye aho tuzayibona ari ikipe y’ubukombe mu Rwanda no muri Afurika.

Ndashimira Perezida wa Repubulika ku murongo mwiza yaduhaye, Ndashimira Minisitiri wa siporo wakoze ibishoboka ngo ibibazo byacu bikemuke, ndashimira umuyobozi n’abakozi b’ikigo cya RGB bakoze batizigama ngo ibibazo twari dufite bibonerwe umuti, n'ubwo umuti washariraga ariko mu nyungu rusange wari ngombwa, ndashimira abayobozi twafatanyije uru rugendo kandi mbasezeranya ko muzahora muri inshuti z’akadasohoka.

Ndashimira aba rayon sports n’abasportif muri rusange, by'umwihariko ndashimira abantu bose bambaye hafi mu bihe bikomeye naciyemo bakambera abajyanama n’inshuti nyanshuti.

Byimazeyo ndashimira umuryango wanjye wambaye hafi mu bihe bitoroshye byose kandi bampaye inkunga ikomeye.

Ndahamya ko uno munsi dushyize ibuye ry’ifatizo ryo kubaka Rayon Sports ikora kinyamwuga, ikomeye kandi ihorana intsinzi, ibyo twaharaniye biratangiye kandi mu minsi iri imbere tuzabona umusaruro mwiza wabyo. Abibaza ko tutazaba tudahari nabasubiza ko tuzaba duhari ubu n’iteka ryose biciye mu murongo twaharaniye.

Mboneyeho no gusaba imbabazi abo twaba tutarabonye ibintu kimwe, aho nakosheje nta bugome bundi, mbatse imbabazi kandi ndagira nti "Together we can".

Ndangije nsezeranya aba Rayon Sports bose ndetse n’ubuyobozi bushya ndetse n’ubuzakurikiraho ko nzabwubaha, nzashyigikira kandi nzaharanira iteka iterambere ry’umuryango dukunda nsaba na buri mu Rayon Sports kuzabushyigikira.

Harakabaho Imana

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda

Harakabaho Rayon Sports na Aba Rayon

Uwanyu Munyakazi Sadate

Nyuma yo gukuraho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Sadate Munyakazi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, nibwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko Murenzi Abdalah usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ariwe wahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 y’inzibacyuho.

Komite y’inzibacyuho izamara iminsi 30, iyobowe na Murenzi Abdalah, Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.

Mu butumwa Abdalah yatanze yavuze ko n'ubwo bitoroshye gushyira ku murongo ibibazo byose bya Rayon Sports mu minsi 30, Iyi komite y’inzibacyuho yiyemeje gukora ibishoboka byose igashyira ikipe mu murongo mwiza ku buryo igaruka ku ruhando rwo guhatanira ibikombe kandi itekanye.

Abdalah yayoboye Rayon Sports ubwo yasubiraga i Nyanza mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu 2012 inegukana igikombe cya shampiyona mu 2013, yongeye kugirirwa icyizere n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB rumuha inshingano zo gushyira ibintu ku murongo muri iyi kipe mu gihe cy'iminsi 30.

Murenzi Abdalah wahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho y'iminsi 30 asanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda ‘FERWACY’.

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye ku cyicaro cya RGB

Murenzi Abdallah ugiye kuyobora Rayon Sports na Sadate Munyakazi ucyuye igihe

Hamuritswe ibikombe bibiri ndetse n'inyandiko byashyikirijwe komite nshya

Ibaruwa ya sadate Munyakazi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND