RFL
Kigali

Hari abakinnyi bakomeye twatangiye kuganira vuba murababona muri Rayon Sports – Murenzi Abdalah

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2020 11:27
0


Nyuma y’amasaha macye agizwe umuyobozi wa Rayon Sports mu nzibacyuho y’iminsi 30, Murenzi Abdalah, yatangaje ko hari abakinnyi bakomeye batangiye kuganira kugira ngo baze gufasha Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2020/21.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 'RGB', rwatangaje ko Murenzi Abdalah usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ari we wahawe inshingano zo kuyiyobora mu gihe cy’iminsi 30 y’inzibacyuho.

Nubwo bitoroshye gushyira ku murongo ibibazo byose bya Rayon Sports mu minsi 30, Iyi komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi yiyemeje gukora ibishoboka byose igashyira ikipe mu murongo mwiza ku buryo igaruka ku ruhando rwo guhatanira ibikombe kandi itekanye.

Mu byihutirwa bigomba gukorwa kugira ngo ikipe igaruke ku ruhando rwo guhatanira ibikombe, harimo kugura abakinnyi bakomeye bazatuma iyi kipe igera ku ntego zayo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, Murenzi Abdalah yatangaje ko yatangiye kuganira na bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye vuba mubona muri Rayon Sports.

Yagize ati "Ntabwo byoroshye gushyira ibintu byose ku murongo mu minsi 30, ariko ku bw’imbaraga n’ubushake ndetse n’urukundo aba-rayon bakunda ikipe yabo bizashoboka".

"Turi muri gahunda yo kubaka ikipe mu buryo bwihuse kuko igihe dufite ni gito shampiyona igatangira, ntaho twaba tujya dufite ikipe itsindwa ibitego bitanu, tugomba kubanza kubaka ikipe ikomeye, mboneraho gushishikariza buri mu rayon wese aho ari ko umusanzu we uko waba ungana kose ukenewe kugira ngo twubake ikipe ihatanira ibikombe".

"Ubu twatangiye kuganira na bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye kugira ngo baze kudufasha, vuba aha murababona muri Rayon Sports, kandi nkaba nizeza aba-rayon ko ku bw’imbaraga n’ubushake bwabo tuzubaka ikipe ikomeye".

Abdalah wayoboye Rayon Sports ubwo yasubiraga i Nyanza mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu 2012 ikanegukana igikombe cya shampiyona mu 2013, yongeye kugirirwa icyizere n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rumuha inshingano zo gushyira ibintu ku murongo muri iyi kipe mu gihe cy'iminsi 30.

Komite y’inzibacyuho izamara iminsi 30, iyobowe na Murenzi Abdalah, Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.

Mu byo Abdalah na komite ye bagomba gukora mu minsi 30 agiye kuyobora Rayon Sports, harimo kwemeza ikirangantego cyemewe cy'ikipe, kwemeza icyicaro nyirizina cy'ikipe, kwemeza izina rukumbi ry'ikipe (hagati ya Rayon Sports FC na Rayon Sports Association), kugaragaza uburyo umunyamuryango ashobora gutakaza ubunyamuryango, kwemeza amategeko mashya agenga ikipe, kwemeza umurongo mugari ikipe izagenderaho n'ibindi.

Biteganyijwe ko ihererekanyabubasha hagati ya Komite yavanweho yari iyobowe na Sadate Munyakazi na Komite y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdalah iba kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ari nabwo Murenzi atangira inshingano yahawe zo kuyobora Gikundiro.

Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko rwahagaritse Komite Nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi ndetse n'abandi bose bagaragaye mu makimbirane yari amaze igihe kitari gito muri iyi kipe.

Murenzi Abdalah wahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho y'iminsi 30 yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ mu 2019.

Abdalah yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo yayiyoboraga mu 2013

Abdalah yashimangiye ko ari mu biganiro n'abakinnyi bakomeye bagiye kuza muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND