RFL
Kigali

Gigi Hadid yibarutse imfura ye na Zayn Malik

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2020 9:07
0


Umunyamideli wabigize umwuga Gigi Hadid yibarutse imfura ye y’umukobwa n’umukunzi we w’igihe kirekire w’umunyamuziki Zayn Malik.



Zayn Malik wamamaye mu itsinda rya One Direction yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, agaragaza ibyishimo by’ikirenga yagize nyuma yo kubyarana na Gigi w’imyaka 25.

Malik yavuye mu itsinda rya One Direction muri Werurwe 2015 mu gihe biteguraga gukora ibitaramo by’uruhererekane ku nshuro ya kane mu bihugu bitandukanye.

Zayn w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko umwana wabo w’umukobwa ameze neza, ari mwiza kandi ko afite ubuzima bwiza. Avuga ko bitamworoheye neza kuvuga uko yiyumva.

Ati “Urukundo mfitiye uyu mwana w’umukobwa rurenze intekerezo zanjye. Nishimiye kumumenya, kumwita uwanjye. Nishimiye ubuzima ngiye gutangirana nawe.” Mu ifoto y’ibara ry’umweru n’umukara, Zayn Malik agaragara yahuje ikiganza cye n’icy’umwana we.  

Muri Mata 2020, nibwo Gigi yifashishije imbuga nkoranyambage ze atangaza ko yitegura kwibaruka imfura ye. Yolanda, nyina wa Gigi yahise atangaza ko umukobwa we akuriwe.

Gigi yizihije isabukuru ye y’amavuko mu gihe cya Guma mu Rugo ari kumwe n’umuryango we ndetse n’umukunzi we Zayn mu Mujyi wa Pennslyvania. Ndetse ibirori byakomereje mu Mujyi wa New York, aho basanzwe babarizwa.

Urukundo rwa Gigi na Zayn rwongeye gushora imizi mu Ukuboza 2019, nyuma y’uko mu 2018 bitangajwe ko batandukanye bitewe no kutumvikana kwavutse hagati yabo.

Bombi batangiye gukundana mu 2016. Zain Javadd Malik [Zayn Malik] ni umuhanzi w’umwongereza w’umuririmbyi wavukiye ahitwa Bradford, akaba umwe mu bahatanye mu irushanwa ry’umuziki The X Factor mu 2010.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Dust till Dawn’ yo mu 2018, ‘I Don’t wanna Live Forever’, ‘PillowTalk’ yo mu 2016 n’izindi.

Zayn Malik yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y'uko yibarutse imfura ye

Umunyamideli Gigi Hadid yavuze ko umwana we w'umukobwa ari uw'igikundiro

Imyaka ine irashize Gigi Hadid na Zayn Malik wamamaye muri One Direction bari mu rukundo, ndetse yamwifashishije mu mashusho y'indirimbo 'PillowTalk'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND