RFL
Kigali

Umuhango wo gutanga igihembo kitiriwe Nobel wasubitswe bwa mbere kuva mu 1944

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:24/09/2020 8:45
0


Ku shuro ya mbere kuva nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, Umuhango w’imbonankubone wo gutanga igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, wari kuzabera Stockholm wasubitswe kubera covid 19.



Biteganyijwe ko abari kuzahabwa ibi bihembo bazabihabwa n’ubundi babyohererejwe mu bihugu byabo ku bufatanye na Ambasade zabo ziherereye muri Suede aho uyu muhango wari kuzabera.

Iki gihembo gisanzwe gitangwa Kuwa 10 Ukuboza, bigahuzwa n’isabukuru y’umunya Swede Alfred Nobel (1833-1896) ari nawe kitiriwe. Umuhanga mu bijyanye n’amateka y’iki gihembo cya Nobel yabwiye AFP ati “Inshuro ya nyuma hatabaye ibirori i Stockholm ni mu 1944 mu ntambara ya kabiri y’isi. Gusa uyu mwaka hazaba ibirori ku ikoranabuhanga. Ibiroro bizanyura kuri televisiyo birateganyijwe muri Stockholm, gusa abatsindiye ibihembo ntabwo bazaba bari aho.”

Akomeza avuga ko amazina y’abatsindiye ibihembo n’ubundi azatangazwa nk’uko bisanzwe hagati y’itariki 5 na 12 Ukwakira. Ubusanzwe mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, ibihembo bimwe ntibyatanzwe cyangwa ngo bitangazwe n’ubwo Swede itari iri muri ayo makimbirane. Ibi byatumye hari ibihembo byo mu 1944 byatanzwe nyuma mu 1945.

Biteganyijwe ko umuhango muto w’amahoro uzaba kuwa 10 Ukuboza, ariko mu buryo buto cyane, nk'uko umuyobozi w'ikigo cyitiriwe Nobel cyo muri Noruveje yabitangaje.

Kuva nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, iyi nshuro nibwo hongeye kutaba ibi birori ngo bibere muri sale ya Oslo City Hall yajyaga yakira abashyitsi ibihumbi, ahubwo hakazifashishwa Sale y’inyubako Aula ya kaminuza ya Oslo ishobora kwakira abagera mu ijana.

Ibirori byo guha icyubahiro abagenewe ibyo bihembo byajyaga biba muri uwo mugoroba nabyo byahagaritswe. Umuyobozi wa Fondasiyo Nobel, Olav Njølstad, avuga ko bari gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukoramo ibi birori cyakora ngo hazanashakwa uburyo abatsindiye ibi bihembo bazatumirwa umwaka utaha mu gihe covid yaba igenje make.

Nobel Foundation yari yatangaje isubikwa ry’ibi birori bikomeye muri Nyakanga ivuga ko bishobora kutazakunda ko abantu babyitabira muri City Hall.Ntabwo rero bitunguranye kuko ikigo cya Nobel cyari cyaburiye ko hashobora kuba uyu muhango mu buryo bushya kubera ikibazo cya covid 19.

Ibi birori n’ubundi byigeze gusubikwa mu 1956 ubwo habaga ikibazo cya Dipolomasi gishingiye ku Basoviyete n’umwaduko wa Budapest.

Igihembo cya Nobel ubundi kigizwe N’umudari wa zahabu, Impamyabumenyi cyangwa sertifika hamwe na miliyoni 9 z’amafaranga ya kronor yo muri Suwede hafi miliyari 865 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Afurika, iki gihembo kimaze guhabwa abantu 20 barimo abagore bane. Minisitiri w’intebe wa Ethiopiya Aby Ahmed ni we wagihawe umwaka ushize wa 2019.

Src: journaldemontreal.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND