RFL
Kigali

Murenzi Abdalah yahawe kuyobora Rayon Sports asimbuye Sadate

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2020 23:25
0


Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Bwana Murenzi Abdalah ni we wahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho mu gihe kingana n'iminsi 30, akanategura inteko rusange izatorerwamo Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports.



Abdalah wayoboye Rayon Sports ubwo yasubiraga i Nyanza mu 2012 ikanegukana igikombe cya shampiyona, yongeye kugirirwa icyizere n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB rumuha inshingano zo gushyira ibintu ku murongo muri iyi kipe mu gihe cy'iminsi 30.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RGB yatangaje ko Murenzi Abdalah wayoboye Rayon Sports ari we wahawe inshingano zo kuba ayiyoboye mu minsi 30 y'inzibacyuho.

Mu byo Abdalah agomba gukora mu minsi 30 agiye kuyobora Rayon Sports, harimo kwemeza ikirangantego cyemewe cy'ikipe, kwemeza icyicaro nyirizina cy'ikipe, kwemeza izina rukumbi ry'ikipe (hagati ya Rayon Sports FC na Rayon Sports Association), kugaragaza uburyo umunyamuryango ashobora gutakaza ubunyamuryango, kwemeza amategeko mashya agenga ikipe, kwemeza umurongo mugari ikipe izagenderaho n'ibindi.

Biteganyijwe ko ihererekanyabubasha hagayi ya Komite yavanweho yari iyobowe na Sadate Munyakazi na Komite y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdalah izaba kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2020 ari nabwo Murenzi atangira inshingano yahawe zo kuyobora Gikundiro.

Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB rwatangaje ko rwahagaritse Komite Nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi ndetse n'abandi bose bagaragaye mu makimbirane yari amaze igihe kitari gito muri iyi kipe.

Murenzi Abdalah wahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho y'iminsi 30 yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda mu 2019, kugeza magingo aya ni we muyobozi mukuru wa FERWACY.


Mu 2013 Murenzi Abdalah yahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona


Itangazo RGB yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu ryemeza ko Murenzi Abdalah ari we Perezida wa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND