RFL
Kigali

Interuro 9 abantu bavuga iyo bari gusaba ubufasha ukaba utapfa kubimenya

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2020 14:39
0


Abantu bari bonyine ntibakunda gusaba ubufasha. Bene aba bantu bananirwa gusaba ubufasha bagakomeza guhangayikishwa n’ibibaremereye, gusa hari igihe babivuga ukaba utapfa kubimenya udashishoje. Uyu munsi turakubwira interuro 9 bakunze gukoresha cyane n'uko wabafasha.



Ubushakashatsi bwakorewe mu kigo cyitwa 'National Institute Of Mental Health' bwagaragaje ko umuntu umwe (1) mu bantu batanu (5) bakuze usanga basaba ubufasha ntiberure neza. Iyo bibagoye kubivuga baranguruye rero bakoresha amagambo azimije cyangwa interuro zisanzwe ku buryo ubumva atekereza ko ari ibisanzwe.

Akenshi abantu batinya gusaba ubufasha ku mugaragaro usanga ari ba bandi banga kwemera ko bananiwe cyangwa bakaba banga kwemera ko bari mu bibazo batinya kubona bahakanirwa cyangwa bagakeka ko basuzugurwa. Kumenya izi nteruro ni byiza cyane kuko biragufasha kujya uhita umenya neza niba umuntu agusabye ubufasha cyangwa niba ari kwiganirira.

AMAGAMBO ABANTU BAVUGA IYO BASABA UBUFASHA

1.      NABUZE IBITOTSI

Iyo umuntu afite ikibazo cyaba icyo mu mutwe cyangwa ahandi, ntabwo azigera abona ibitotsi. Numuhamagara cyangwa mukaganira azakubwira ngo ‘nabuze ibitotsi’. Ibi bigaragaza uburyo aremerewe mu mutwe we cyane ku buryo akeneye ubufasha cyangwa umuntu baganira ariko akaba atakwerura ngo abikubwire. Aha uzahite wumva ko uyu muntu akeneye umuntu baganira akamutega amatwi.


2.      NUKURI NDARUSHYE PE

Iri jambo ni rimwe n'iryo twahereyeho rivuga ngo “Nabuze ibitotsi”. Ukeneye ubufasha rero uzumva avuga ngo ‘ndarushye cyane pe’. Uyu muntu ashobora no kutazaba arushye mu by’ukuri ahubwo akabivuga akeneye kukumvisha ko ari kunyura mu bintu bikomeye cyane. Nuhura n’umuntu akakubwira ngo ‘ndananiwe’ uzitonde cyane azaba akeneye ubufasha ariko adakeneye kubusaba.

3.      NI IBY’IYI MINSI

Iyi nteruro uzayumvana umuntu ukeneye ubufasha bukomeye mu buzima bwe bw’indani. Uyu muntu afite ikibazo gikomeye nko kuba nta funguro afite, kuba yabuze ibintu nkenerwa mu buzima bwe. Azaba akeneye ko umufasha ariko ahagarare ku cyubahiro cye yange kubivuga.

4.      ESE NAGUHAMAGARA ?

Nubwo abantu bakunda kuvuga gutya baba badashaka kuvuga ibintu biri kubabangamira, uzumva arimo kukubwira ngo ndumva nshaka kumva ijwi ryawe cyangwa ngo ndumva nkeneye ko umuntu amba iruhande. Niwemera bene uyu muntu akaguhamagara azumva ko atari wenyine, ase n'usubijwe.

5.      NDABA MBYITAHO

Niyo waba ubona ko ari ibintu bitamugoye cyangwa se byoroshye kuba yahita abikora, uyu muntu ukeneye ubufasha bwawe azakubwira ngo ndaba mbikemura cyangwa ngo ba ubyihoreye. Ibi bizakwereka ko asa n'uwavangiwe cyane n’imirimo cyangwa ibyo yiriwemo. Navuga gutyo rero azishimira kubona uhise umufasha ako kanya. Bavuga ko babyitaho kandi nyamara nta n'umwanya bafite wo kubiha.


6.      NTABWO MEZE NEZA

Iyo umuntu akubwiye ngo ntabwo meze neza ntabwo bisobanuye ko arwaye, oya rwose! Ibi bivuze ko afite umunaniro, yarushye cyane cyangwa se afite ibindi byiyumviro bibi. Kuri bo rero biroroshye kuvuga ngo ntabwo meze neza kuruta kukubwira ko batuje. Aha uzahite umufasha, uzicarane nawe umuganirize umubwire amagambo asetsa uzaba umufashije.

7.      UMUTWE URI KUNDYA

Iyi nteruro bayikoresha mu kumvikanisha ko bananiwe cyane, umuntu uyikoresha muvugana akenshi aba ashaka kukubwira ko hari ikitagenda bityo wamufasha. Niba hari uwo uzi ukoresha iyi nteruro cyane menya ko ari bwo buryo bwe akoresha ngo agusabe ubufasha atitaye ku kuba utarabyumva.

8.      REKA NIRYAMIRE

Rimwe na rimwe abantu bashobewe bakarengwa n’amarangamuti y’ibintu bibi runaka byababayeho, iyo basubiza akenshi baravuga ngo ‘reka niryamire’ cyangwa ngo ‘reka mbe ngiye kwiryamira’ (akenshi aba ari mu ijoro). Icyo gihe ubufasha bwawe buzaza buri kurangiza ibyo batangiye.

9.      MEZE NEZA (I’M OK)

Iyo umuntu yitanguranyijwe akavuga ngo ‘Meze neza’ aba abeshya ntaho biba bihuriye n’ukuri. Ibi bivugwa n’umuntu udashaka kugaragaza ko afite ikibazo gusa n'ubwo bimeze bityo burya aba agifite kandi akeneye gufashwa.

NIGUTE WASUBIZA MU GIHE URI GUSABWA UBUFASHA N’UMUNTU ?

Rimwe na rimwe umuntu uri kugusaba ubufasha hari igihe aba atanifuza ko umufasha. Nta n'ubwo aba akeneye ko umuha imbaraga abigusabye ahubwo aba ashaka ko ubyikorera cyangwa ukabyitekerereze. Uko wasubiza uyu muntu ukamufasha rero ni ibi bikurikira :

·         Kumwumva igihe avuga

·         Kumuha umwanya wawe

·         Guha agaciro amarangamutima ye

·         Kumutekera

·         Kwicarana nawe mukaganira

·         Kumuhobera

·         Kumwihanganira mu gihe akoze ikosa

·         Kumwereka urukundo

IBINTU UZIRINDA KUBWIRA UMUNTU UKENEYE UBUFASHA

“Ibi bintu uri kunyuramo biragoye kuko nanjye byambayeho”.

Iyo uvuze gutyo ikibazo kiva kuri uwo kikakuzaho agasigara ntawe umwumva kandi ikintu ugomba kumenya n’uko ibibazo by’abantu bitandukanye, uburyo bwakoze kuri wowe sibwo mugenzi wawe yakoresha akamera neza.

“Ibyo bibazo byawe ntabwo bigoye ntabwo ari bibi. Icyakwereka njye uko ,……..

Iyo usubije umuntu ukamusubizanya urugero rw’inkuru y’ibyabaye biganisha ku byo ari gucamo bimubera umutwaro ukomeye cyane.

“Ndaguhangayikiye pe! Ibi ntuzabicamo rwose”

Iyi nteruro ni mbi cyane ntuzigere uyikoresha ku muntu ukeneye ubufasha bwawe.

Source: Powerofpositivity






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND