MTN Rwanda irifuza kumenyesha abakiriya bayo b'imena ko hari impinduka zigamije kongera umutekano muri gahunda yo kubikuza amafaranga kuri MOMO ikaba itangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa 24 Nzeri 2020.
Abakiriya
bose ba MOMO bazajya bakanda *182*7*2# babanze igikorwa cyo kubikuza muri MOMO
mbere y'uko umu ajenti yohereza bwa butumwa bwemeza kubikuza. Iki ni kimwe mu
bikorwa bijyanye no kwagura imiyoboro y'iki kigo kugira ngo sisiteme ya MOMO ikomeze
kugira umutekano ndetse no kurengera abakiriya bakoresha MOMO mu kubarinda abatekamutwe.
Izindi ngamba
zafashwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ubutekamutwe bukorerwa kuri MOMO, MTN yagize ati "Turashishikariza kandi tunasaba buri mukiriya wese ukoresha MOMO kuba maso mu
gihe cyose ari mu gikorwa cyo kwemeza kubikuza cyangwa kohereza amafaranga
ndetse no kwita ku yandi mabwiriza yose akubiye mu mfashanyigisho zo MOMO".
Yunzemo iti "Mu gihe
usabwe kwemeza igikorwa cyose kuri MOMO utagizemo uruhare, nyabuneka uzahite
ubimenyesha ababishinzwe ako kanya". MTN iributsa abakiriya bayo ko nta na rimwe
izagirana nabo ibiganiro kuri telefone birebana na konti zabo za MOMO, ko
abazabahamagara muri ubwo buryo bakwiriye guhita babifata nk'ubutekamutwe kandi
ko bagomba guhita babimenyesha MTN bahamagara 100, bakabimenyesha ishami rya
MTN ribegereye cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
PIN ya MOMO
igomba guhora ari ibanga mu gihe uyibagiwe ntugahangayike kuko MTN yoroheje uburyo
bwo kuyihindura, kanda *182*9*1#. Ibi byemewe gusa mu gihe amafaranga
usigaranye kuri konti ya MOMO ari munsi y’ibihumbi 3,000. Uramutse usigaranye
menshi kuri aya, bizagusaba kugana ishami rya MTN rikwegereye.
Ku bindi
bisobanuro:
Sura wa www.mtn.co.rw
Email: mobilemoney.rw@mtn.com
TANGA IGITECYEREZO