RFL
Kigali

Menya ibirungo by’ubwiza bigezweho i Kigali n’uko bisigwa - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/09/2020 18:04
0


Muri iyi nkuru twifuje gusangiza abasomyi bacu by’umwihariko ab'igitsina gore, ibirungo by’ubwiza bigezweho mu mujyi wa Kigali n’uko bisigwa.



'Make up' cyangwa se ibirungo by’ubwiza, ni ibirungo byifashishwa n’abifuza kugaragara neza no gusa neza imbere y’abantu cyane cyane igitsinagore. N’ubwo hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi ibi birungo by’ubwiza bikoreshwa, uko iterambere rigenda ryaguka ni nako ibi birungo by’ubwiza bihinduka hakaza ibijyanye n’igihe.

Nk'uko haruguru twigize kubikomozaho n’ubwo ibirungo by’ubwiza bikoreshwa n’ingeri zose, usanga akenshi byihariye ku gitsina gore. Bikoreshwa na benshi mu byamamare ku isi nk’abahanzikazi, abakinnyi b’ama filime, abajya mu marushwanwa y’ubwiza n’abandi benshi mu ngeri zitandukanye kugeza kuri Anok Yai ufite agahigo ko kuba ari we wabaye umugore wa mbere mwiza ku isi mu 2019.

Mu Rwanda abameze nk’abo tuvuze n’izindi nkumi nyinshi barabikoresha ari nayo mpamvu muri iyi nkuru twifuje kukugezaho ibirungo by'ubwiza bigezweho inkumi nyinshi zikoresha ndetse n'uko bisigwa. Twifashishije Asma ubimazemo igihe kandi akaba abikora bya kinyamwuga. 

Yagiye abisiga abakobwa batandukanye barimo ibyamamare hano mu Rwanda nka Knowless, Isheja Sandrine Butera, n’abandi barimo abakobwa benshi bagiye bahatana mu irushanwa rya Miss Rwanda. Ni we wazanye gukora aka kazi bya kinyamwuga mu Rwanda. Afite inzu ifasha abantu gusa neza yitwa Asma’s Beauty Care. Afite kandi igikombe yahawe na Made in Rwanda nk’uwaciye agahigo ko kubisiga neza kurusha abandi mu 2018.

Yatubwiye ko guhitamo Make-up runaka biterwa n'aho ugiye ariko na none ukamenya guhitamo ibijyanye n’uruhu rwawe. Nk'uko bigaragara mu mashusho, yatweretse bimwe mu birungo by’ubwiza bigezweho i Kigali bidahenze kandi abisiga tureba mu gihe cy’iminota mirongo itandatu.


Kugira ngo uyu mukobwa Make-Up ye isohoke imeze gutya yifashishije ibirungo bikurikira:

1 Netoyant atomisseur (Eau pure): Aya mavuta umuntu yayagereranya n’amazi kuko ariyo abanza guhanaguza uwo agiye gusiga.

2 Base matifiante: Amavuta atuma ibyo bagusize bigufataho ntibishonge igihe wenda haje izuba cyangwa ubushye.

3 Clear eyes: Ni umuti ashyira mu maso kugira ngo aze kwereruka ajyane na Make-Up

4 Ibirungo bikoreshwa ku jisho ari naryo ukwiye guheraho ugihe ukora Make-Up

-Eyebrow Ge+ black pencil+ white pencil

-Eye shadow

-Eye lashes

-Eye liner

5 Nyuma y’amaso hakurikiraho ibirungo byo gusiga ku ruhu:

-Dermablend Cover Cream, Liquid Foundation Mary Kay

-Matte Face Powder

6 Nyuma y'ibi hakurikiraho ibirungo by’umunwa:

- Kuwusukura ukoresheje Lip Remover

- Kuwusiga Lipstick yo mu bwoko bwa Mary Kay


Bimwe muri ibi bikoresho twagarutseho Asma yakoresheje


Ibikoresho bigezweho bijyanye n'ibirungo by'ubwiza ni byo Asma akoresha muri Asma's Beauty Care


Uyu mukobwa Melisa, Asma ni we wamusize, ni nawe yasize atwerekeraho 

Asma yavuze ko Make up yakoreye uyu mukobwa yaduhereyeho urugero ari iyo gusohokana mu masaha y’ijoro. Ubwinshi bwabyo ntibugutere ubwoba kuko bike by'ingenzi bishobora kugukorera kandi ugasa neza. Ikindi ubariyemo n’ibikoresho yavuze ko uko yamusize bihagaze agaciro k’ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000). Akomeza asobanura impamvu yayo mafaranga.

Ati "Ibirungo nakoresheje ntabwo bikenera gusubiramo, n'iyo yabyina, n'iyo yajya koga muri piscine ntabwo byavaho”. Igitangaje ni uko burya abakobwa benshi tubonana ingohe nziza ziba atari izabo, ushobora gukurikirana uburyo bazitera ku maso muri video iri hasi gato, ni uko ibi birungo bisigwa ukabasha kumenya uburyo nawe ushobora kubyikorera niba wifuza ubwiza bubereye umukobwa w’i Kigali.

REBA IBIRUNGO BY’UBWIZA BIGEZWEHO MURI KIGALI N'UKO BISIGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND