RFL
Kigali

Kicukiro: Hagiye kugurishwa mu cyamunara umutungo ufite agaciro kangana na 52,957,000 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2020 16:23
0


Ashingiye ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 001/2020/ORG yo kuwa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate;



Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru REF. No 020-056594, cyo kuwa 07/09/2020 cyo kugurisha ingwate, ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku itariki 06/10/2020 guhera ku isaha ya saa tanu (11H00) za mu gitondo azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'ubutaka bwubatseho inzu bibarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Gikundiro, bibaruwe kuri UPI: 2/03/05/03/4911, kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki. Uwo mutungo ufite ubuso bungana na 495 M2, ufite agaciro kangana na 52,957,000 Frw.

Abifuza gupiganwa bagomba kubanza kwishyura amafaranga angana na 5% y'ingwate y'ipiganwa ahwanye na Miliyoni ebyiri ibihumbi magana atandatu mirongo ine na birindwi na magana inani na mirongo itanu (2,647,850 Frw) ashyirwa kuri konti 000400696575429 iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditse ku mazina "MINIJUST-AUCTION FUNDS" kandi akaza yitwaje inyemeza bwishyu mu munsi wa cyamunara. gusura ingwate ku babyifuza ni uguhera ku itariki ya 22/09-04/10/2020 mu masaha y'akazi.

Isaha yo kwiyandikisha ku bapiganwa havugwa ibiciro mu magambo ni uguhera ku isaha ya saa munani (14H00) igihe ikoranabuhanga rizaba ridakora. Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye. Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefone ikurikira: 0788373779.

Bikozwe none, kuwa 18/09/2020

SERUSUGI Innocent ushinzwe kugurisha ingwate ni we washyize umukono kuri iri tangazo.


Itangazo rya cyamunara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND