RFL
Kigali

Riderman yasohoye indirimbo ‘Bonita Lewinsky’ avuga ko agiye kongera gufungura Ibisumizi Records-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2020 13:59
0


Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi kandi Riderman, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Bonita Lewinsky’ yakorewe muri studio ye yitwa Ibisumizi Records yakorewemo indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye.



Indirimbo ‘Bonita Lewinsky’ yubakiye ku nkuru y’umusore usaba umukunzi we kumwemerere bagataramana ijoro ryose. 

Iri kuri Album ‘Kimirantare’ y’umuraperi Riderman uri mu bakomeye mu Rwanda. Yagombaga kumurikwa mu mpera za 2019, isubikwa kubera ‘akazi kenshi’ Riderman yari afite muri icyo gihe.

Iyi Album ya munani iriho indirimbo zakozwe na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda. Iriho indirimbo nka ‘Padre’ uyu muraperi aherutse gusohora, ‘Nta mvura idahita’, ‘Sweetest’ n’izindi.

Indirimbo ‘Padre’ yasohotse mu mezi abiri ashize n’aho ‘Bonita Lewinsky’ yasohotse uyu munsi, zose amajwi (Audio) yazo yafatiwe muri Studio yitwa Ibisumizi y’umuraperi Riderman.

Riderman yabwiye INYARWANDA, ko muri iki gihe yifashishije studio ye Ibisumizi, kugira ngo arangize imwe mu mishinga y’indirimbo ze ziri kuri Album yasubitse kumurika. 

Uyu muraperi uvuga ko ari ku gasongero k’abandi baraperi mu Rwanda, avuga ko n’ubwo Ibisumizi Records isigaye ibarizwa mu rugo iwe, ateganya kongera kuyihamo ikaze abandi bahanzi ibihe nibigenda neza.

Ati “…Ndabitekereza cyane rwose nzanabikora. Ariko bitewe n’uko iyo urebye uburyo ibintu bimeze ubu ng’ubu ntabwo ari igihe cyo kuvuga ngo wakora ‘business’ ngo ugiye kongera gufungura studio mu buryo ubu n’ubu. Urabibona, uburyo ibintu byose bisa n’ibifunze.”

Akomeza ati “Mu magambo macye, ndabitekereza nzanabikora ariko igihe nikigera nzabibabwira rwose. Ibintu bimaze gusobanuka.”

Ibisumuzi Records yabarizwaga mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Riderman yari yarise Ibisumizi. Yakorewemo indirimbo zakunzwe mu bihe bitadukanye, ndetse yari Label yabarizwagamo abarimo Ama-G The Black, M-Izzo, Queen Cha n’abandi.

Riderman uherutse kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, avuga ko yahisemo gukomeza gusohora zimwe mu ndirimbo zigize Album ye, kugira ngo aticisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Uyu muraperi avuga ko iyi Album atayimurika yifashishije internet kuko ataba ataramiye abafana be mu buryo bukwiye. Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora azakora igitaramo cyo kumurika iyi Album.

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Bonita Lewinsky’ yakorewe muri IDA Records n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Ibba at Ibalab.

Riderman yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Bonita Lewinsky"


Riderman yavuze ko ibihe nibigenda neza azafungura studio ye Ibisumizi Records

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YE NSHYA YISE "BONITA LEWINSKY" YA RIDERMAN

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND