Indege ya Air Force Two yari itwaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Mike Pence yasubijwe igitaraganya ku kibuga cy’indege nyuma yo kugonga inyoni mu kirere, ibi byabaye mu masegonda macye ubwo iyi ndege yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege, kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru Indege ya Air Force Two
yari itwaye visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Mike Pence
yasubijwe igitaraganya ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya New Hampshire nyuma
y’uko iyi ndege yari imaze kugonga inyoni mu kirere mu masegonda macye
igihaguruka ku kibuga cy’indege.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ubwo iyi
ndege yahagurukaga ku kibuga cya Manchester-Boston Regional Airport muri New
Hampshire yerekeza Washington D.C.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter
yagaragazaga iyi ndege igonga inyoni mu kirere nyuma y’amasegonda agera kuri
arindwi gusa igihaguruka ku kibuga cy’indege. Muri aya mashusho kandi hagaragayemo
ibishashi byaturukaga muri moteri y’iburyo by’iyi ndege.
Air Force 2 ikimara gufata ikirere
Abapiloti bahise bafata icyemezo cyo gusubira ku kibuga
cy’indege ndetse bageze ku kibuga amahoro, amakuru avuga ko ntawakomeretse. Nyuma
yo kugera ku kibuga cy’indege Mike Pence yagaragaye ari kumwe n’abenjeniyeri
ubwo barebaga ikibazo iyi ndege yagize.
Mike Pence yagaragaye ari kumwe n'abenjeniyeri bari kureba ikibazo indege yagize
Nyuma y’isaha irengaho iminota makumyabiri Visi
Perezida Mike Pence yaje gukoresha indi ndege izwi nka C17 Cargo mu gukomeza
urugendo rwe ajya Washington D.C. Iyi ndege akaba ariyo ikoreshwa mu gutwara
ibinyabiziga Mike Pence akoresha mu ngendo ze.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Mike Pence
Bwana Mike Pence yahagurutse kuri icyi kibuga ubwo
yari avuye mu mugi wa Gilford muri leta ya New Hampshire guhura n’abaturage,
aho mu byo yabijeje harimo ko Perezida Donald Trump agiye kuziba icyuho kiri
mu rukiko rw’ikirenga nyuma y’urupfu rwa Madamu Ruth Bade Ginsburg, yanabashishikarije
kuzahundagaza amajwi kuri Donald Trump mu matora ateganijwe uyu mwaka.
Src: Daily Mail & The Washington Times
TANGA IGITECYEREZO