RFL
Kigali

Nyuma y’ubuzima busharira, Tom Munyaneza yakoranye indirimbo na Patient Bizimana yitezeho kubaka imitima ya benshi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2020 8:17
0


Umuhanzi Tom Munyaneza wanyuze mu buzima busharira kuva akiri muto, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa “Shir’impumu” yakoranye n’umuramyi Patient Bizima uri mu bakomeye mu Rwanda, yitezeho kugarura ibyiringiro mu mitima ya benshi.



Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 44’ yubakiye ku nkuru y’ubuzima bwa Tom Munyaneza waciye mu buzima bugoye, ariko Imana ikaza kumugirira neza ikubura dosiye, ubu akaba ari umwe mu batanga akazi.

Ni indirimbo yatekereje gukora mu rwego rwo kubwira buri wese, ko akwiye gushira impumu kuko Imana ifite inzira zayo, kandi izi neza ibyo izamukorera kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Tom Munyameza usanzwe ari umushoramari akaba n’umuyobozi wa kompanyi ya Tom Transfers icuruza imodoka, avuga ko ari umuhamya mwiza w’uko Yesu/Yezu agira neza ashingiye ku byo yakoze i Caluvari.

Ahamya ko Yesu/Yezu avuga rimwe ibibazo bigahunga. Tom yanyuze mu buzima bw’uburushyi kuva akiri muto, dore ko yabuze ababyeyi akiri muto, akomeza gukotana n’ubuzima ubu ni umugabo utuye mu Bubiligi.

Tom Munyaneza ati “Turasaba ngo iyi ndirimbo yubake imitima ya benshi, Imana izi ibidukwiriye kandi idufiteho umugambi.”

Patient Bizimana avuga ko umuntu ashobora gukurira mu Isi y’ibibazo, nta byiringiro ariko “Yesu we ni we utubeshaho.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Shir’impumu, shir’ubwoba ni ukuri nzi ibyo nzabagirira. Ni byiza, nta ni kibi kirimo, ni njye wabaremye nzi ibyo mukeneye.”

Amashusho y’iyi ndirimbo “Shir’impumu” agaragaramo Japhet na 5K Etienne bazwi mu rwenya rwitwa “Bigomba Guhinduka”.

Japhet ni we ukina ubuzima busharira yakuriye mo ku muhanda, ariko nyuma akaza kubona abagirana neza bakamuhindurira ubuzima. Ni mu gihe 5K Etienne we aba akora mu rugo rw’abakire (Patient Bizimana na Tom Munyaneza).

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Knox Beat muri Monster Records n’aho amashusho (Video) yakozwe na Fayzo Pro.

Patient Bizimana ahuje imbaraga na Tom Munyaneza nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival no gusohora amashusho y’indirimbo ‘Warakoze’ yakoranye na Nelson Mucyo n’izindi.

Tom Munyaneza yakoranye indirimbo "Shir'impumu" n'umuramyi Patient Bizimana

Tom Munyaneza yashimye Imana nyuma y'uko anyuze mu buzima busharira ikamuhindurira ubuzima

Umuramyi Patient Bizimana avuga ko Imana ifite inzira nziza nyinshi zo kugirira neza umuntu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SHIR'IMPUMU" YA TOM MUNYANEZA NA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND