RFL
Kigali

Ikoranabuhanga rihamye ryatumye TECNO itsindira igihembo mu irushanwa mpuzamahanga rya LIP mu 2020

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/09/2020 23:02
0


Iyo bavuze ikoranabuhanga rigezweho kandi rihamye benshi bahita bumva Telefone zigezweho. Ikigo cya Tecno cyatewe ishema no gutsindira irushanwa mpuzamahanga rya LIP (Look In Person) ry’uyu mwaka wa 2020 bitewe n’ikoranabuhanga riranga ibikoresho by’iki kigo.



TECNO nka kimwe mu bigo bikomeye cyane ku isi mu gukora telefone zigezweho zizwi nka Smartphone, yatsindiye igihembo mpuzamahanga nyuma yo guhigika ibindi bigo bikomeye cyane ku isi mu irushanwa mpuzamahanga rizwi nka LIP (Look in Person) ryabaye muri uyu mwaka, mu nama ngarukamwaka ya CVPR (Computer Vision and Pattern Recognition) yabaye uyu mwaka wa 2020.

TECNO yahawe igihembo mu gice yari irimo cya Dark Complexion Portait Segmentation Challenge. CVPR ni imwe mu nama zikomeye cyane mu bijyanye na Computer vision and Pattern Recognition. Computer Vision ni bumwe mu buryo bukora nk’ubwenge buremano (Artificial Intergence) bwifashishwa mu gusobanura amakuru atandukanye naho Pattern Recognition ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu guhuza amakuru abitse mu bikoresho by’ikorabuhanga n’amakuru aturutse hanze.

Iri rushanwa mpuzamahanga ryateguwe na CVPR ryari ribaye ku nshuro yaryo ya kane, muri iyi nama umubiri w’umuntu ni imwe mu ngingo yaganiriweho cyane, nk'imwe mu ngingo yifashishwa cyane mu bizwi nka Computer Vision. Harimo n’abakemurampaka baturutse muri kaminuza zikomeye cyane ku isi, harimo nka Kaminuza ya Carnergie Mellon University, Berkeley, National University of Singapore n’izindi zitandukanye. Iri rushanwa harimo bamwe mu bakora telefone baje baturutse muri kaminuza zikomeye ku isi harimo nka Chinese Academy of Sciences, Taiwan Jiaotong University na ETH Zurich.

TECNO yaje gutsinda mu gice cya gatanu muri iri rushanwa cyashyizwemo uyu mwaka cyiswe Dark Complexion Portait Segmentation, aho yari ihanganye n’ibigo bikomeye cyane ku isi. Iki gice cya gatanu TECNO yari irimo intego kwari uguteza imbere no gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu bizwi nka Image Segmentation of Dark Complexion portraits akaba ari bumwe mu buryo bwa Computer vision bufasha mu gutandukanya ishusho iri mu buryo bwa digital ukayishyira mu buryo butandukanye.

TECNO yaje gutsinda muri iki cyiciro n’amanota agera kuri 95.40% bitewe n’ikoranabuhanga yakoresheje bw’ubwenge bw’ubukorano (Artificial intelligence).


Ibi ntabwo bitunguranye kubera ko TECNO yahoze ikora udushya twinshi mu ikoranabuhanga. Kuba TECNO itwaye iki gihembo, biragaragaza ko itatakaje umwanya wayo mu gushora imali mu bikorwa b’ubushakashatsi ndetse n’iterambere ryayo, no kwifashisha bimwe mu bikoresho by’ubushakashatsi muri siyansi.

Kuba TECNO yatsindiye iki gihembo gikomeye ni ibigaragaza umuhate ifite mu gukomeza gukora udushya mu bicuruzwa byayo, bitwo ibi bikazaba intandaro y’ibyishimo ku bakoresha ibikoresho bya TECNO mu bihe biri imbere

Ese ubudasa bwa TECNO buyitandukanya n’ibindi bigo ni ubuhe?

TECNO ni ikigo gikomeye gikora kikanacuruza telefone zigezweho zizwi nka Smartphone. TECNO muri gahunda yayo ifite ni ukugeza ikoranabuhanga ku bantu benshi ku biciro byoroheye buri wese, gufasha abakiriya gukemura imbogamizi bafite uyu munsi no kumenya amahirwe ari mu isi.

TECNO imenya ibyo abakiriya bayo bakeneye ku masoko atandukanye maze ikabagezaho udushya dutandukanye binyuze mu bicuruzwa bitandukanye harimo telefone za Smartphones, tablets n’izindi telefone z’ubwoko butandukanye.

TECNO kandi ni kimwe mu bigo ku isi bikorera ku masoko agera kuri 60 hirya no hino ku isi ndetse na kimwe mu bigo 3 bya mbere muri Afurika bikora telefone. TECNO kandi ni umufatanyabikorwa w’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza.

Ushaka kumenya amakuru arambuye ku bikorwa bya TECNO wasura urubuga rwayo ari rwo; www.tecno-mobile.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND