RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa bwa Sadate Munyakazi nyuma yo gukurwa ku buyobozi bwa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/09/2020 20:00
0


Uwari umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports, Sadate Munyakazi yanditse ubutumwa ashimira abakunzi b'iyi kipe babanye mu nkundura y'impinduka iganisha kuri Rayon Sports y'umwuga, avuga ko byari bikwiye kandi yizeye ko ubuyobozi bushya buzatorwa buzakomereza aho yari agejeje.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB rwatangaje ko rwahagaritse Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi ndetse na buri wese wagaragaye mu makimbirane y'urudaca amaze iminsi muri iyi kipe.

RGB yatangaje ko kugeza tariki 24 Nzeri 2020, izaba yashyizeho Komite y'inzibacyuho izayobora iminsi 30 mu gihe hazaba hari gutegurwa inteko rusange izatorerwamo Komite Nyobozi ya Rayon Sports yemewe n'amategeko.

Nyuma yo kumenyeshwa ko yahagaritswe ku mirimo ye na Komite ye, Sadate Munyakazi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yatanze ubutumwa bushimira abo bakoranye mu guharanira impinduka zubaka Rayon Sports y'umwuga.

Yagize ati "Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y'Umwuga kdi ikorera mu mucyo, ntago byoroshye ariko byari bikwiriye. Icyo nsabye Umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kdi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe. MOÏSE yambukije aba Israël inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu kisezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere. TJR RAY".

Nyuma yo guhagarika Komite ya Rayon Sports no gukumira abagaragaye mu makimbirane yayo, hatangiye guhwihwiswa amwe mu mazina y'ushobora kuba umuyobozi w'agateganyo w'iyi kipe mu gihe cy'inzibacyuho.

Mu mazina akomeje kugarukwaho iryiganza cyane ni Murangwa Eugene wabaye umunyezamu ukomeye muri iyi kipe mu myaka yashize. Sadate Munyakazi yakuwe ku buyobozi amaze umwaka umwe gusa muri Manda y'imyaka ine yari yatorewe kuyobora Rayon Sports.


Munyakazi Sadate yahagaritswe ku buyobozi bwa Rayon Sports

REBA IKIGANIRO MINISIPORO NA RGB BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND