RFL
Kigali

Bwa mbere, Nasa yemeje ko umugore agiye kuzajya ku kwezi muri 2024

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:22/09/2020 18:59
0


Muri gahunda yiswe Artemis, Nasa izohereza umugabo n’umugore ku kwezi ari nabwo bwa mbere hazaba hongeye kujyayo ikiremwa muntu kuva mu mwaka w’i 1972.



Ingengabihe y’iki kigo(Nasa) yemeje kongera kurekura agera kuri miliyari 3.2 z’amadolari kugira ngo hubakwe uburyo(system) icyogajuru kizajya kigwa ku kwezi. Abashinzwe icyogajuru bazagenda muri Capsule isa na Apollo yitwa Orion ikazahagurukira kuri roketi ikomeye yitwa SLS.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, Umuyobozi wa Nasa, Jim Bridenstine yagize ati: “Miliyari 28 z’amadolari agaragaza ikiguzi bizatwara mu myaka ine iri imbere muri gahunda ya Artemis yo kugwa ku kwezi. Muri gahunda za Artemis harimo: inkunga ya SLS, inkuga ya Orion, gahunda yo kugwa ku kwezi”.

Ariko yabisobanuye agira ati: “Icyifuzo cy’ingengo y’imari dufite imbere y’inteko na Senat muri iki gihe ni  miliyari 3.2 z’amadolari mu mwaka wa 2021 kugira hoshobore gukorwa system izajya igusha icyogajuru. Ni ngombwa rero ko aya mafaranga aboneka”.

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yo muri Amerika yamaze kwemeza umushinga w’itegeko ritanga miliyoni 600 z’amadolari kwitegurwa ry’uburyo icyogajuru kizagwa ku kwezi.

Bwana Bridenstine yongeyeho ati: “Ndashaka gushimira byimazeyo Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ko mu buryo bw’ibyiciro bibiri, bemeje gahunda yo gushaka uburyo icyogajuru cyajya gishobora kugwa ku kwezi, ni muri urwo rwego izi miliyoni 600 z’amadolari zatanzwemo. Ni ukuri kandi ko dusaba miliyari 3.2 z’amadolari”.

Muri Nyakanga 2019, Bwana Bridenstine yatangarije CNN ko umugore wa mbere uzajya ku kwezi mu mwaka wa 2024 azaba ari umuntu wagenzuwe bihagije kandi akemezwa, umuntu wigeze byibuze  akora mu bijyanye n’ibyogajuru.

Ubwo yatangaga iki kiganiro, hari abategarugori 12 bakora mu bijyanye n’ibyogajuru. Kuva icyo gihe bifatanyije n’abandi bagore 5 bo muri Nasa bari barangije amahugurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana abujuje ibisabwa kugira ngo hazarebwe uwagenda muri aba.

Abajijwe ibijyanye n’igihe ntarengwa cyo guhitamo abagize itsinda rizajya mu butumwa bwa Artemis bwo mu mwaka wa 2024, umuyobozi wa Nasa yavuze ko yizeye gutoranya itsinda/ikipe nibura imyaka ibiri mbere y’uko ubutumwa butangira. Ubwo ni ukuvuga ko amazina y’abagize itsinda azamenyekana mu mwaka wa 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND