RFL
Kigali

RGB yatangaje ko ikibazo cya Rayon Sports ari isomo rikomeye kandi bakigiriyemo amahirwe -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2020 17:25
0


Inkuru iri kuvugwa mu Rwanda hose ni iy'uko Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi yari iyoboye Rayon Sports n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyi kipe bahagaritswe. Dr Kayitesi Usta Umuyobozi Mukuru wa RGB, yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports byakanguye indi miryango itari ifite ibyangombwa byuzuye.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, mu kiganiro n'itangazamakuru Dr Kayitesi Usta uyobora Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, yavuze ko kuva batangira gusesengura ibibazo bya Rayon Sports hari n'amahirwe bagize kuko byakanguye n'indi miryango itari ifite ibyangombwa byuzuye.

Yagize ati "Mwabajije nanone ku kibazo cy'isomo dukuyemo, wenda hari n'amahirwe twagize, ngira ngo nko mu kwezi kwa mbere Minisitiri aribunyibutse neza ubuyobozi bwa minisiteri twarahuye, twumvikana ko tugiye gukora isesengura ry'imiryango itari iya Leta cyane cyane duhereye ku miryango mikuru.

Muri uyu mwaka bisa n'aho twari twijemeje ko imiyoborere tuzibanda ku gusobanukirwa ibibazo biri muri Siporo. Uretse rero iki kibazo cya Rayon Sports cyasabye ko tukijyamo ku buryo bwimbitse n'ubundi dufite raporo kandi iri hafi gusohoka irebana n'imiyoborere mu miryango ishinzwe Siporo itandukanye."

Dr Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere

Dr Kayitesi kandi yakomeje avuga ko ibi bibazo bya Rayon Sports byakanguye imiryango myinshi. Ati: "Nshobora kubabwira ko mu by'ukuri muri iki gihe twatangiye kugenzura Rayon Sports bisa nk'aho byakanguye imiryango byinshi kuko twandikiwe n'imiryango myinshi pe yaratwandikiye igerageza kunoza utwayo kandi n'ubundi niko byakagenze navuga ko rero Rayon Sports ibibazo byayo ari isomo rikomeye".

RGB yatangaje ko nyuma yo guhagarika umuryango wa Rayon Sports, hagiye gushakwa Komite y'inzibacyuho igiye kuyobora iyi kipe. Biri kuvugwa ko Murangwa Eugene wakiniye Rayon Sports ari we ugiye kuyiyobora mu nzibacyuho.

REBA IKIGANIRO MINISIPORO NA RGB BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND