RFL
Kigali

Umuramyi Olivier The Legend mu gahinda ko kubura umubyeyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2020 16:02
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Olivier Manzi uzwi nka Olivier The Legend ukunzwe mu ndirimbo; Icyo yavuze, Ingofero, Wowe gusa, Uri uwera, Nta bwoba, Azaza Ft Eli max Kagoma k'Imana n'izindi, ari mu gahinda ko kubura nyirakuru Musanabera Scolasticat wamureze kuva mu bwana bwe.



Inkuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi, yamenyekanye mu gitondo cy'uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 ahagana saa mbiri. Iyi nkuru ibabaje twayihamirijwe na Olivier The Legend. Uyu muramyi akomora impano yo kuririmba kuri nyina Mukanzovu Aurelia witabye Imana mu myaka yashize, akaba yari umwanditsi n'umuririmbyi w'umuhanga dore ko yaririmbanaga na Kamaliza (Mutamuliza Annociata) n'abandi banyuranye.

Olivier The Legend iyo muganira akubwira ko afite intego yo gukora umuziki nk'umwuga ndetse akawukora ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko intego ye mu muziki, ari uguhumuriza imitima ishenguwe n'ishavu, gukomeza imitima yihebye no kuvuganira abatagira kivugira, ibyo akaba ari byo yibandaho iyo yandika indirimbo. Aherutse kubwira InyaRwanda.com ati "Music igomba kuntunga. Nifuza ko nibura Isi yose igomba kumenya ibihangano byanjye".


Olivier The Legend mu gahinda ko kubura umubyeyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND