RFL
Kigali

Umuraperi Bobby Shmurda yateye utwatsi ibyo gusohorwa muri gereza

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/09/2020 18:07
0


Bobby Shmurda nyuma yo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akaza gukatirwa imyaka 7 muri gereza, yateye utwatsi ibyo gusohorwa muri gereza bityo akazagumamo kugeza umwaka utaha wa 2021.



Umuraperi Ackquille Jean Pollard uzwi nka Bobby Shmurda ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka micye ishize, cyane cyane mu mwaka wa 2014 ubwo indirimbo ye “Hot Nigga” yazaga ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Billboard Hot 100. Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko nyuma yo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 agakatirwa imyaka 7 muri gereza, amakuru dukesha TMZ avuga ko yateye utwatsi ibyo gusabirwa gusohorwa muri gereza.

Bobby

Bobby Shmurda ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka micye ishize

Amakuru avuga ko uyu musore yateye utwatsi ibyo gusohorwa muri gereza nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abashinzwe kumusabira gukomorerwa ngo asohorwe muri gereza kuwa 15 Nzeri 2020, bityo akazaguma muri gereza kugeza kuwa 11 Ukuboza 2021 ubwo azaba asoje igifungo cye.

Bobby Shmurda

Bobby Shmurda yateye utwatsi ibyo gusohorwa hanze ya gereza

Iyi nkuru y’uko uyu musore adashaka gusohoka muri gereza yamenyekanye nyuma y’uko, Alex Spiro umwe mu bunganizi be mu mategeko yari yatangaje ko bishimiye kuba umukiriya wabo ari hafi gutaha mu rugo. Bobby Shmurda afungiye muri gereza ya New York State Prison, amazemo imyaka hafi 6 nyuma yo gutabwa muri yombi mu mwaka 2014.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu musore yari umwe mu bari bagize agatsiko k’amabandi (GS9), kabarizwaga mu burasirazuba bw’agace ka Flatbush muri New York, aka gatsiko ngo kari kamwe mu dutsiko tw’amabandi twashakishwaga cyane muri New York kuva muri Mutarama 2013 kugeza mu Kwakira 2014.

Kuwa 24 ukuboza 2014 uyu musore yatawe muri yombi na polisi yo muri New York aho yari akurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo: ubugambanyi mu bwicanyi ndetse no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Kuwa 9 Nzeri 2016, Bobby mu rukiko rukuru rwo muri Manhattan yahamwe n’ibi byaha yaregwaga, akatirwa igifungo cy’imyaka 7 muri gereza. Nyuma yo guhabwa icyi gihano yatangaje ko atemera igihano yahawe  ndetse ko yahatiwe n’umwunganizi we mu mategeko kwemera ibyaha yaregwaga.

 

Src: TMZ & VULTURE

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND